Kenya: Inkangu yahitanye abatari bake

Abantu bagera kuri 24 batangajwe ko bapfuye kubera inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu karere ka West Pokot mu burengerazuba bwa Kenya. Abayobozi babwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko imirambo 12, irimo irindwi y’abana, yamaze kuboneka kugeza ubu kuri uyu wa gatandatu. Amakuru avuga ko iyo mvura nyinshi yibasiye ibyaro bya Nyarkulian na Parua. Abayobozi bavuga ko imihanda yo muri ibyo byaro yarenzwe n’amazi kandi n’iteme rimwe ryatwawe. Joel Bulal, umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri ako gace, yabwiye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu…

SOMA INKURU

Gasabo: Barahiriye guharanira kwigira

Mu cyumweru cyahariwe kwizihiza ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo,  urubyiruko rukorera mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo rwibumbiye  mu Muryango utegamiye kuri leta ONG ” Entreprise Africa”, rugamije kwiteza imbere by’umwihariko rufasha igitsina gore, kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ugushyingo  2019, rwamuritse ndetse runatangaza ibikorwa binyuranye abanyamuryango bayo bamaze kugeraho. Umwe muri ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga n’uriya muryango utegamiye kuri Leta “Entreprise Africa”, Ange Mukamwiza akaba yaratangaje ko yorora ingurube ndetse agakora n’ifumbire ivuye muri ariya matungo, mu rwego rwo gufasha abahinzi guhinga bakeza babikesha iyi fumbire ikorerwa mu…

SOMA INKURU