Dr Mutsinzi wagize uruhare rukomeye mu butabera bw’u Rwanda yatabarutse

Dr Jean Mutsinzi wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akanayobora itsinda ryashyizweho n’u Rwanda mu kumenya uwarashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Dr Mutsinzi wavutse kuwa 5 Mata 1938, ni umwe mu banyarwanda ba mbere babonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu mategeko, ayikuye mu Bubiligi. Yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

SOMA INKURU

Miss Nimwiza Meghan witabiriye “Miss World 2019” yatangaje ko yizeye itsinzi

Nimwiza Meghan yageze mu Mujyi wa Londres aho yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World azahuriramo n’abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Ubwo Nimwiza yiteguraga guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Londres yatangaje ko yiteguye bishoboka ku buryo yizeye gutsinda nubwo azi neza ko ibyo agiyemo ari irushanwa kandi mu irushanwa buri wese aba afite amahirwe. Yanavuze ko ba Nyampinga bamubanjirije hari impanuro n’ibyo bamubwiye bibera muri iri rushanwa cyane ko nabo barinyuzemo. Ku ikubitiro Nimwiza na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, barakora tombola y’igice cy’irushanwa rizwi…

SOMA INKURU

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ibihuha ku isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye ibihuha ku isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC byakwirakwijwe na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, ashimangira ko gusubika iyi nama ntaho bihuriye n’isubikwa ry’indi nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda. Yagize ati “Nta n’aho bihuriye kuko gusubika inama ya Kampala ku byerekeye gushyira mu bikorwa aya masezerano ya Luanda ryatewe na gahunda y’abagize delegation yacu batari kuboneka ku wa mbere tariki ya…

SOMA INKURU

Mbere y’umukino ziri bucakiraniremo, Musanze FC yishongoye kuri Gasogi biratinda

Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC iri bucakirane na Gasogi kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, NIYONZIMA Patrick nyuma yo kubazwa uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi, yabanje araseka cyane, asubiza ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye, anashimangira ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye. Yagize ati “Hahahahaaa uransekeje cyane, Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye, Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona, ikindi ni uko ku ruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari…

SOMA INKURU

Diamond yakuriye inzira ku murima Leta ya Tanzaniya

Nyuma y’aho bivugiwe ko Leta ya Tanzania yategetse Diamond gushyingiranwa n’uyu munya Kenyakazi w’umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya Tanasha Donna cyangwa agafungwa, Diamond we ngo nta n’igitekerezo afite cyo kuba yashinga urugo mu myaka ya vuba. Amakuru avuga ko ubwo Diamond yatangiraga gukundana na Tanasha muri 2018 bari batangaje ko ubukwe bwabo bwagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019 aho hari hanatangajwe bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzitabira ibi birori by’ubukwe barimo n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross ariko baza kwimura umunsi kugeza ubu ntibongeye gutangaa gahunda…

SOMA INKURU