Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijejwe ubufasha na Perezida Macron

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo. Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza nk’uko urubuga rwa 7sur7 rwabitangaje. Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic…

SOMA INKURU

Ibihangange byo ku isi bikomeje gusura u Rwanda

Maria Sharapova w’imyaka 32,usanzwe akundwa na benshi biganjemo abagabo n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis kuko yayitwayemo ibikombe bikomeye 5 ndetse niwe Murusiyakazi wabashije gutwara ibi bikombe bikomeye muri Tennis.Grand Slams zose uko ari 4 zikinwa buri mwaka Sharapova yarazitwaye by’umwihariko Roland Garros yatwaye kabiri. Maria Sharapova watangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga guhera muri 2001, ari mu Rwanda aho amaze iminsi ibiri ari mu biruhuko atembere mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga. Maria Sharapova usanzwe atuye muri USA,yamaze ibyumweru 21 ari nimero ya mbere ku isi gusa ubu ari ku mwanya…

SOMA INKURU

CNLG yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’ingutu kiyigoye

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG” yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’ikibazo cy’ingutu kigoye iyi komisiyo. Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko mu bibazo bikigonyanye ari ukutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Ibi bituma abakozi bamwe aribo bahora batanga ibiganiro muri gahunda zo kwibuka bikabavuna. Uretse abakozi muri rusange, Mutakwasuku yavuze ko n’abarimu usanga ari mbarwa. Ati “Amateka…

SOMA INKURU