Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” bwatangaje ko bwataye muri yombi umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe witwa Nshimiyimana Gilbert azira guhatiriza bamwe mu banyeshuli be kuyoboka idini ry’Abadivantiste batabishaka. Ibinyujije kuri Twitter RIB yagize iti “Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini”. RIB yakomeje igira iti “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama…
SOMA INKURUDay: November 6, 2019
Habaye ihererekanyabubasha mu bayozi ba RDF
Ejo hashize tariki 5 Ugushyingo 2019, nibwo habaye umuhangow’ihererekanyabubasha wabaye hagati ya Gen. Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Gen. Jean Bosco Kazura wamusimbuye, hamwe na Gen. Fred Ibingira wakiriye ububasha yahawe na Lt Gen. Jean Jacques Musemakweli yasimbuye ku bugaba bw’inkeragutabara, byabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura. Mu ijambo rye, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ucyuye igihe Gen. Patrick Nyamvumba, yashimiye perezida wa Repubulika wamugiriye ikizere cyo kuyobora ingabo z’u Rwanda nka rumwe mu nzego zikomeye mu gihugu. Ati” Dufatanyije hari byinshi twagezeho, gusa hari…
SOMA INKURUSugira yahejwe no mu ikipe yiyumvagamo
Umutoza w’Amavubi,Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kumufasha gutangira urugendo rwerekeza muri CAN 2021 izabera muri Cameroon batarimo Sugira Ernest watsindaga igitego muri buri mukino wose yakiniraga Amavubi ndetse aherutse kuyahesha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020. Mashami uzahera uru rugemdo ku ikipe ya Mozambike kuwa tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo,yakoze impinduka zitandukanye aho yahamagaye abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda barimo umunyezamu Mvuyekure Emery utari uherutse guhamagarwa. Mashami umaze iminsi ari mu buryohe n’abafana b’Amavubi,yahamagaye aba bakinnyi 27 batarimo Sugira Ernest. Amavubi azakina na Mozambique…
SOMA INKURU