Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yitabira inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye kuya 1 Ugushyingo 2019 mu karere ka Gicumbi, yatangaje ko amahanga yishimiye intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya icyorezo cya Sida, intambwe igaragazwa n’ubushakashatsi buherutse gusohoka bwemeza ko umubare w’ababana na virusi itera Sida wavuye kuri 3% ukaba ugeze kuri 2.6% .
Yanashimangiye ko amahanga anashimira u Rwanda intambwe rwateye mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi. Imbaraga zishyirwa mu kwegereza abanyarwanda serivisi z’ubuvuzi zituruka mu buyobozi bukuru bw’igihugu, aho umunyarwanda aho atuye hose akwiye kuba yagera kwa muganga bitamutwaye iminota irenga 25.
Gashumba yavuze ko gahunda yo kubaka postes de sante hirya no hino mu gihugu ikomeje ndetse ahenshi hakaba hubakwa izishobora gutanga serivisi zo gupima ababyeyi inda ndetse no kubabyaza.
Minisitiri Gashumba yavuze ko bidakwiye ko abanyarwanda basabwa kujya gusuzumisha inda iyo batwite mu gihe bagikora ingendo ndende kugira ngo bagere ku ivuriro. Mu gihe postes de sante zizaba zimaze gukwizwa mu gihugu cyose, ngo hitezwe ko imibare y’abasuzumisha inda mu bihembwe byose uko ari bine iziyongera dore ko mu myaka 15 ishize imibare y’abasuzumisha inda mu bihembwe byose itigeze ijya hejuru ya 50%.
N’ubwo impamvu gupimisha inda bigenda biguru ntege mu Rwanda ari uko hamwe na hamwe amavuriro akiri kure, Minisitiri Gashumba yanasabye abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru kongera imbaraga mu bukangurambaga kuko imibare igaragaza ko ubwitabire mu gukingiza abana bwo buri hejuru kandi mu by’ukuri aho bakingiriza ari naho bapimishiriza inda. Bikaba bidasobanutse ko hamwe imibare imanuka ahandi ikazamuka.
Indi ngingo yaganiriweho ni ubukangurambaga bwo kurwanya indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C).
Minisitiri Gashumba ati “Ntibikwiye ko abanyarwanda bakomeza guhitanwa n’iyo ndwara kandi twarakorewe ubuvugizi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubuvuzi bukaboneka kandi n’igiciro cyabwo kikagabanywa mu buryo bushimishije”.
Ubuvugizi bwakozwe na Perezida wa Repubulika bwatumye ibiciro by’imiti ivura iyi ndwara biva kuri miliyoni zisaga 30 ubu iyo miti ikaba iboneka mu Rwanda ku giciro cy’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda. Gupima iyi ndwara kandi nabyo byarorohejwe kuko bisaba amafaranga 600 y’u Rwanda gusa.
TUYISHIME Eric