Ikipe ya DRC yabonye itike yo gukomeza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika


Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabonye itike ya 1/2 cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Guinea ibitego 3-1.

RDC ifite imbaraga zidasanzwe,yabigezeho nyuma yo guturuka inyuma ikishyura igitego yabanje gutsindwa hanyuma itanga isomo rya ruhago.

Ikipe ya Guinea niyo yatangiye neza umukino,ibona penaliti ku munota wa 20 yinjijwe na Mohamed Bayo nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Chancel Mbemba mu rubuga rw’amahina.

Bidatinze ku munota wa 27,Chancel Mbemba yishyuye iki gitego ku mupira wavuye muri koloneri umusanga ahagaze neza yishyurira RDC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Igice cya kabiri,RDC yaje iri hejuru cyane byatumye ku munota wa 65 ibona penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Silas mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Yoane Wissa bifasha RDC kuyobora umukino cyane ko n’ubundi no mu kibuga yari hejuru ya Guinea.

Nubwo yagerageje gushaka kwishyura,Guinea yaje gukora ikosa ku munota 82 ryavuyemo coup franc itari ahantu hakanganye ariko Arthur Masuaku yacunze umunyezamu wa Guinea uko yari ahagaze nabi,atera umupira mu izamu.

Iki gitego cyashegeshe Guinea birangira isezerewe ku bitego 3-1.

Ikipe ya RDC itegereje irokoka hagati ya Mali na Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu,bazahura muri 1/2 cy’irangiza

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.