Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatumiye abayobozi benshi ba Afurika barimo na Nyakubahwa perezida Kagame mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuriza mu Mujyi wa Sochi, kuva uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2019, mu rwego rwo gushimangira imikoranire.
Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abarenga 3000 baturutse ku ruhande rw’u Burusiya n’urwa Afurika. Ibihugu bya Afurika uko ari 54, birahagarariwe aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 43 barimo Perezida Kagame bitabiriye, abandi bakohereza intumwa.
Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze zikorana cyane na Afurika zitarasenyuka ariyo mpamvu Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza umubano n’ibihugu bya Afurika ari kimwe mu byo bashyize imbere.
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Tass bya leta y’Uburusiya, Putin yavuze ko “umubano w’Uburusiya na Afurika ukomeye kandi uri gutera imbere”.
Putin yavuze ko Uburusiya buzaha Afurika:
Gushyigikira n’ubufasha mu bya politiki na dipolomasiya
Ubufasha mu by’ingabo n’umutekano
Inkunga mu bukungu
Inama mu kurwanya indwara z’ibyorezo
Ubufasha mu butabazi
Amahugurwa mu burezi n’ubumenyingiro
Muri iyi myaka Uburusiya bwakomeje imibanire n’ibihugu bya Afurika, abakuru b’ibihugu 12 basuye Moscow kuva 2015 – batandatu muri bo bahagiye muri 2018 gusa, barimo na Perezida Paul Kagame.
Ibya gisirikare
Uburusiya ni umucuruzi ukomeye w’intwaro ku bihugu bya Afurika. Nubwo aho Uburusiya bugurisha nyinshi ari muri Aziya.
Hagati ya 2014 – 2018, umugabane wa Afurika – uvanyemo Misiri – waguze 17% by’intwaro Uburusiya bugurisha mu mahanga nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI).
Muri izo zingana na 17%, nyinshi zaguzwe na Algeria. Imibare y’izo bagurisha n’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iracyari hasi.
Gusa, ubufatanye mu bya gisirikare buri kwiyongera, kuva mu 2014 Uburusiya bwasinye amasezerano y’ibya gisirikare n’ibihugu 19 bya Afurika.
Hagati ya 2017 – 2018, Uburusiya bwari bufite amasezerano y’intwaro na Angola, Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mali, Nigeria na Sudan.
Aha harimo indege z’imirwano, kajugujugu z’ubwikorezi n’iz’intambara ndetse n’ibifaru bitamenwa na za misile hamwe na moteri z’indege z’intambara.
Gukoresha abarwanyi bigenga
Ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hari ubwo burenga bukagera ku gukoresha abarwanyi bigenga bishyurwa.
Urugero ni aho Uburusiya bwagaragaye muri Repubulika ya Centrafrique mu buryo bweruye bushyigikira ingabo za leta zirwana n’imitwe yitwaje intwaro.
Gusa hari n’abarwanyi bigenga b’Abarusiya bahakoreraga, bacunga umutekano kuri guverinoma kandi banarinda ahantu hakomeye ku bukungu bw’igihugu.
Umwaka ushize, John Bolton umujyanama wa Amerika ushinzwe umutekano yatangaje umugambi wa Amerika kuri Afurika, bigamije ahanini guhatana n’umuhate w’Uburusiya n’Ubushinwa kuri Afurika.
Ibikorwa by’abarwanyi bishyurwa b’Abarusiya byanavuzwe muri Sudan na Libya no mu bindi bihugu, hashyirwa mu majwi Wagner, kompanyi yigenga ya gisirikare bivugwa ko ifitanye isano n’ibiro bya Kremlin bya Perezida w’Uburusiya.
Abategetsi b’Uburusiya akenshi bahakana ibivugwa ko bafitanye isano n’iyo mitwe y’abarwanyi yigenga ikora yishyuwe.
Paul Stronski, umukozi mu kigo cyo muri Amerika kitwa ’Carnegie Endowment for International Peace’ avuga ko aba barwanyi bigenga bashimangira imbaraga za leta y’Uburusiya aho bari.
Amabuye y’agaciro
Uburusiya muri iki gihe bufite ubucyene ku mabuye y’agaciro nka manganese, bauxite na chromium akenerwa cyane n’inganda.
Kompanyi za leta y’Uburusiya zifite ibirombe bya bauxite zicukura muri Guinea, ibirombe bya diyama muri Angola, baherutse no gutsindira amasoko yo gutunganya gazi muri Mozambique.
Kompanyi yigenga y’ingufu yo mu Burusiya yitwa Lukoil bivugwa ko ifite imishinga muri Cameroun, Ghana na Nigeria ndetse ishaka no gukorera muri DR Congo.
Uburusiya buheruka gusinya amasezerano n’u Rwanda agendanye no guteza imbere imbaraga za nukleyeri zakoreshwa mu bikorwa by’iterambere nk’inganda cyangwa amashanyarazi.
Mu bukungu, Amerika, Ubushinwa, Ubuyapani n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi biracyaha Afurika inkunga nini n’ishoramari kurusha Uburusiya.
Paul Stronski avuga ko Uburusiya bukiri kure kugera aho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zigeze kure mu kubana no gukorana na Afurika.
Inkuru ya BBC