Umubare w’abangavu bandura VIH/SIDA uteye inkeke –Dr Nsanzimana

Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019,  bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%, Dr Nsanzimana akaba yaratangaje ko iki ari ikibazo…

SOMA INKURU

Abayobozi b’Afurika harimo Perezida Kagame mu nama ibahuza n’Uburusiya

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatumiye abayobozi benshi ba Afurika barimo na Nyakubahwa perezida Kagame mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuriza mu Mujyi wa Sochi, kuva uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2019, mu rwego rwo gushimangira imikoranire. Iyi nama y’iminsi ibiri yahurije hamwe abarenga 3000 baturutse ku ruhande rw’u Burusiya n’urwa Afurika. Ibihugu bya Afurika uko ari 54, birahagarariwe aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 43 barimo Perezida Kagame bitabiriye, abandi bakohereza intumwa. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze zikorana cyane na Afurika zitarasenyuka ariyo mpamvu Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza…

SOMA INKURU

Uwinkindi yatangaje inzitizi yifuza kubanza kugaragaza mbere yo kuburana

Pasiteri Uwinkindi Jean wahoze abwiriza Ijambo ry’Imana muri ADEPR i Kanzenze mbere ya Jenoside,  yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru mu mpera za 2015, Urukiko rw’Ubujurire ruri kuburanisha ubujurire bw’uyu mugabo uyu munsi rwasubitse urubanza kuko uruhande rw’uregwa rwatinze kohereza imyanzuro isobanura ubujurire bwabo kuko bayishyize muri System mu mpera z’icyumweru gishize. Umucamanza ati “Twari dufite amasaha 48 yo gusoma no gusesengura iyo myanzuro, ntabwo ari umukoro woroshye”. Umucamanza yavuze kandi ko uruhande rw’ubushinjacyaha rwandikiye urukiko rusaba ko urubanza rw’uyu munsi rusubikwa kuko narwo rutararangiza gusesengura iriya myanzuro…

SOMA INKURU

Ibya Sugira na APR biri gutera urujijo benshi

Sugira Ernest yahagaritswe n’ikipe ye ya APR mu gihe kitazwi kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, nyuma yo gutangaza ko yibona cyane mu ikipe y’igihugu kurusha mu ikipe ye ya APR, kuko bamusaba bamusaba gukina agaruka inyuma gato mu kibuga hagati bigatuma atabona uburyo bwinshi bwo gutsinda. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino APR yari yahuriyemo na Marines,umutoza Adil Mohammed Erradi, yavuze ko impamvu atitabaza Sugira riko kugeza ubu afite Usengimana Danny n’abandi bakinnyi bagaragaje ko bakwiye gukina. Ati“ Ngiye kubabwira ukuri yego, ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari…

SOMA INKURU