Amasezerano akubiyemo uburyo u Rwanda n’u Budage bizafatanya mu buryo bwa tekinike, amahugurwa no kubaka ibikorwa remezo byifashishwa mu gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda, Dr Ndimubanzi Patrick na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn.
Minisitiri Spahn yatangaje ko mu ntangiriro z’ubu bufatanye igihugu ahagarariye kizaha u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi 500 ni ukuvuga asaga miliyoni 500 Frw ariko ibikorwa bikazagenda byagurwa mu minsi iri imbere.
Minisitiri Spahn yanemeje ko yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira indwara z’ibyorezo by’umwihariko Ebola ikaba itaragera ku butaka bwarwo mu gihe ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bambuka baba ari urujya n’uruza.
Dr Ndimubanzi yashimangiye ko aya masezerano agamije gukumira no kurwanya ibyorezo muri rusange binyuze mu kongera ubumenyi bw’abantu batandukanye ku mpande zombi, kongera imyitozo ku kubikumira no kubirwanya.
Ati “Ikindi ni ukubaka inyubako abantu bakekwaho indwara nka Ebola n’izindi ndwara zikomeye, gukora n’ikigo cy’icyitegerezo aho abantu bashobora kongerera ubumenyi, ari abacu n’ab’u Budage.”
Dr Ndimubanzi yavuze ko u Budage busanzwe bufite impuguke zihugura abanyarwanda ku gukumira Ebola ariko ko hagiye no gutangizwa inyubako yihariye yo gufasha abafite indwara z’ibyorezo.
Yavuze kandi ko abaturage aribo bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kwirinda kwandura indwara z’ibyorezo birinda kujya aho byagaragaye, kumenya ibimenyetso byayo, gutanga amakuru, kwikingiza ku zikingirwa, kwivuriza ku gihe n’ibindi.
Ishami ry’Umuryango w’Ibibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ritangaza ko kuva muri Kanama 2018 Ebola imaze kugaragara ku bantu basaga 3000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo abasaga 2000 bishwe nayo.
TUYISHIME Eric