Itangazo rusange ry’imiryango irimo OMS na UNICEF ryishimiye ibyatangajwe n’abashinzwe ubuzima mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko abantu 1 000 bavuwe bagakira indwara ya Ebola bakava mu bigo bavurirwagamo bagataha.
David Gressly umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola mu muryango w’Abibumbye, avuga ko buri umwe muri aba bakize ari impamvu itera imbaraga abakozi bahanganye na Ebola.
David Gressly avuga ko nubwo Ebola yagabanutse cyane ariko urugamba bariho rutararangira, gusa ko ubu hari uburyo bufite bukomeye bwo kuyirwanya.
Hagati muri Kanama herekanwe abantu ba mbere bari barwaye Ebola bakavurwa bagakira, ni umugore witwa Espérance n’umwana we Eben-Ezer.
Ebola yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane agace ka Ituri, mu mujyi wa Goma no muri Kivu y’Epfo ndetse no mu tundi duce tugoye kugeramo bitewe n’ibikorwa remezo bike, umutekano muke n’imyumvire ya bamwe kuri iyi ndwara.
Icyorezo cya Ebola nubwo cyahagurukiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse hakaba n’abamaze kuyikira basubiye mu ngo zabo, kugeza ubu abagera ku 2000 bahitanywe nayo kuva yakongera kwibasira Iburasirazuba bwa Congo kuva muri Kamena mu mwaka wa 2018.
UWIMPUHWE Egidia