APR FC ikozwe mu ijisho na AS Kigali

Umukino wahuje APR FC na AS Kigali wamaze iminota 106, waranzwe n’imvune n’ imvune zikomeye, urangiye amakipe yombi aganyije, aho APR FC yishyuwe igitego yari yaryamyeho mu minota 3 ya nyuma y’umukino. Umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi aho amakipe yombi yakomeje gucungana iminota 45 irashira  nta nimwe irebye mu izamu, umusifuzi yongeraho indi 10 nayo irangira ari 0-0. APR FC yakomeje kuyobora umukino kugeza ku munota wa 72 ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira mwiza yahawe na Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye Sugira. Nyuma y’iki…

SOMA INKURU

Nyina wa Diamond yahishuye impamvu yashatse umugabo aruta cyane

Sanura Kasim umubyeyi w’icyamamare muri muzika mu gihugu cya Tanzaniya Diamond yabajijwe niba atiteguye gutanga ibyishimo mu muryango we abyarana n’umusore bashakanye witwa Rally Jones wahawe akabyiniriro ka ‘Ben 10’ na bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro muri Tanzania. Nyina wa Diamond yasubije ko yemeye kurongorwa na Rally Jones agamije kwishimisha, ibyo kubyarana bitarimo. Yagize ati “Twemeranyije kubana ariko ibyo kubyarana ntibirimo…murashaka kumbona mpfira aho abagore babyarira. Umugabo wanjye arankunda, ntabwo nshaka kubyara.” Umukobwa we Esma Platnumz avuga ko umubyeyi we yemeye kubyara yamufasha kurera umwana agakomeza kuryoherwa n’ubuzima. Esma asanzwe…

SOMA INKURU

RDC: Ibyishimo ni byose nyuma yo kubona umuti wa Ebola

Itangazo rusange ry’imiryango irimo OMS na UNICEF ryishimiye ibyatangajwe n’abashinzwe ubuzima mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko abantu 1 000 bavuwe bagakira indwara ya Ebola bakava mu bigo bavurirwagamo bagataha. David Gressly umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola mu muryango w’Abibumbye, avuga ko buri umwe muri aba bakize ari impamvu itera imbaraga abakozi bahanganye na Ebola. David Gressly avuga ko nubwo Ebola yagabanutse cyane ariko urugamba bariho rutararangira, gusa ko ubu hari uburyo bufite bukomeye bwo kuyirwanya. Hagati muri Kanama herekanwe abantu ba mbere bari barwaye…

SOMA INKURU

Ibyitezwe ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Budage mu kurwanya ibyorezo

Amasezerano akubiyemo  uburyo u Rwanda n’u Budage bizafatanya mu buryo bwa tekinike, amahugurwa no kubaka ibikorwa remezo byifashishwa mu gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda, Dr Ndimubanzi Patrick na Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Jens Spahn. Minisitiri Spahn yatangaje ko mu ntangiriro z’ubu bufatanye igihugu ahagarariye kizaha u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi 500 ni ukuvuga asaga miliyoni 500 Frw ariko ibikorwa bikazagenda byagurwa mu minsi iri imbere. Minisitiri Spahn yanemeje ko…

SOMA INKURU