Kwirinda inzoga batwaye ibinyabiziga bamwe bo mu Mujyi wa Kigali ntibabikozwa

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji yatangaje ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya 0,8, akaba ari muri urwo rwego kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019 Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko, ariko ntibyabujije ko abarenga 80 bafashwe batwaye basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali. CP Mujiji yakomeje atangaza ko iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko…

SOMA INKURU

Havumbuwe uburyo bwo guhangana na kanseri by’umwihariko iy’uruhu

Ubushakashatsi bwagaragajwe mu imurikabikorwa ry’abashakashatsi baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) mu cyumweru gishize, bwerekana ko agapira gafite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n’udukoko dutera kanseri y’uruhu. Hifashishijwe intungamubiri ziboneka mu igi, abashakashatsi bakingiye imbeba bakoresheje idushinge tuba dukoranye n’ako gapira bomeka ku ruhu maze bagereranya ibisubizo by’imbeba zapimwe zitewe imiti mu mitsi n’izatewe imiti mu buryo bwo komeka agapira, basanga ubwo buryo bwa kabiri nibwo butanga umusaruro kandi bwanakoreshwa no ku bantu. Yanpu He, umunyeshuri muri Massachusetts Institute of Technology akaba…

SOMA INKURU

Mu Mujyi wa Kigali inkuba yivuganye umuntu

Byamenyekanye ko kuwa wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, umugabo witwa Sylvain Gakuru wo mu Mudugudu wa Bucyemba, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yakubiswe n’inkuba ari mu murima aganira na mugenzi we. Gusa Gakuru yarapfuye mugenzi we aragwa ata ubwenge, ariko aza kuzanzamuka. Umugore witwa Vestine wabonye ibyabaye niwe watabaje basanga Gakuru yapfuye mugenzi we witwa Ndikubwinama yataye ubwenge ariko akiri muzima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera Felix Kayihura yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yari arimo ahinga, aganira na Ndikubwimana wari hakurya y’akagezi gato katandukanya imirima…

SOMA INKURU

Sadio Mane yasimbujwe yasazwe n’agahinda kavanze n’umujinya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019,Sadio Mane yagaragaye arakaye cyane ku ntebe y’abasimbura nyuma y’aho yari amaze gusimbuzwa afite umujinya w’umuranduzi w’uko uyu munya Misiri yanze kumuhereza umupira, ku mukino wabahuje na Bunley bakayitsinda ibitego 3-0 Umutoz Jurgen Klopp yavuze ko Mane yababajwe n’uko atahawe umupira na Salaha ahubwo akawupfusha ubusa ariyo mpamvu yasimbujwe habura iminota 6 agasohoka ababaye ndetse bagenzi be barimo Milner baramuhumuriza. Yagize ati “Byatewe nuko yimwe umupira, nibyo.Buri kimwe cyose kimeze neza.Hari ibyabaye mu mukino atishimiye.Sadio agira amarangamutima cyane,hari ikindi cyamubabaje…

SOMA INKURU

Ebola ikomeje guhitana abatari bake muri RDC abana badasigaye

UNICEF “Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku bana” yatangaje ko kuva i Ebola cyagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018, nibura abana 850 bayanduye, abagera kuri 600 yarabahitanye. Icyakora, itangazo UNICEF yasohoye rivuga ko nta cyagerwaho abaturage batihutiye kwivuza igihe bafite ibimenyetso bya Ebola ndetse no gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda. UNICEF yanashimangiye ko hakenewe guhuza imbaraga mu buryo budasanzwe hagamijwe guhangana na Ebola. Guhera kuri uyu wa Gatandatu umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutterres yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo, mu kwifatanya n’abatuye icyo gihugu mu…

SOMA INKURU