UNICEF “Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku bana” yatangaje ko kuva i Ebola cyagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018, nibura abana 850 bayanduye, abagera kuri 600 yarabahitanye.
Icyakora, itangazo UNICEF yasohoye rivuga ko nta cyagerwaho abaturage batihutiye kwivuza igihe bafite ibimenyetso bya Ebola ndetse no gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda.
UNICEF yanashimangiye ko hakenewe guhuza imbaraga mu buryo budasanzwe hagamijwe guhangana na Ebola.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Gutterres yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo, mu kwifatanya n’abatuye icyo gihugu mu rugamba rwo guhashya Ebola.
Kuva mu mwaka ushize wa 2018, Ebola yibasiye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze guhitana muri rusange abagera ku 2000 mu bantu ibihumbi bitatu bayanduye mu gihe cy’umwaka.
NIYONZIMA Theogene