Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera.
Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima.
Uwimana Vestine ubarizwa mu mudugudu wa Rebero, akagali Bigoga, umurenge wa Nkombo, yatangaje ko yagarukiye mu mwaka 4 w’amashuri abanza, aho yari amaze guterwa inda n’umugabo umuruta.
Ibi bikimara kumubaho, yatangaje ko icyakozwe ari uko umuryango we wahuye n’uw’umuhungu wamuteye inda, bumvikana ko azamufasha kurera umwana, ariko ntihigeze habaho kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ngo arenganurwe, yemwe ngo abe yanasubizwa mu ishuri nyuma yo kubyara.
Uwimana yakomeje agira ati « Njyewe narezwe na nyogokuru wanjye na ba marume. Bakimara kumenya ko ntwite bambajije uwanteye inda, mubabwiye bahuye n’umuryango we barumvikana banzura ko nzaguma mu rugo kuko umuhungu ndetse n’iwabo bari abakene nta bushobozi bafite, ariko byagizwe ibanga ku buryo ubuyobozi butabimenye, hirindwa ko yafungwa, ari nabwo nahise ndeka ishuri, bikaba byarangizeho ingaruka zikomeye kuko mbaho bingoye cyane, nkoze imirimo y’ingufu kandi nari mfite intumbero yo kuzaba muganga ».
Uwimana wabyaye ashimangira ko iri hohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ryamugizeho ingaruka nyinshi ku buryo byatumye ava mu ishuri, ahabwa akato mu muryango ndetse no muri bagenzi be, no kurera umwana nawe akiri undi bisa nk’ibyamuteye ihungabana n’ikimwaro ku buryo bukomeye.
Uwimana we yumva kugeza ubu nta gaciro k’umugore afite. Kuri we, igihe icyo aricyo cyose umugabo yamwirukana kuko batasezeranye ndetse no kugira abana badahuje ba se ni ikibazo kimukomereye.
Undi wakorewe ihohoterwa ni Mukamunana utuye mu mudugudu wa Nyankumbira, akagali ka Bugarura, umurenge wa Nkombo nawe yarahohotewe, arasambanywa aterwa inda afite imyaka 18, uyimuteye afite 23, ababyeyi babo barahura banzura ko umuhungu atwara umukobwa bakabana, ava mu ishuri atyo ahinduka umugore.
Mukamunana yashimangiye ko uyu mwanzuro w’ababyeyi utamaze kabiri kuko umuhungu yemeye kumutwara yirinda kuba yafungwa, ariko ngo bamaze kubana ntibyamworoheye. Ati “Yamaze kungeza mu rugo rwe arantoteza, amfata nabi, nkubitwa buri munsi, ambwira ko atankunda, yanzanye yirinda gufungwa ko ariko andambiwe. Yaje kunyirukana, ubu nasubiye iwacu. Kubera ko ntigeze mbona amahirwe yo gukomeza kwiga ngo nitunge, ubu ntacyo nimariye”.
Mukamunana yemeje ko ihohoterwa yakorewe rikagirwa ibanga ryamwiciye ubuzima cyane ko byatumye ava mu ishuri atararangiza, dore ko ubu amaze kubyarira kabiri iwabo, abana batagira aho babarizwa. Yanemeje ko ibi byatumye ata icyizere cy’ubuzima ndetse akibaza iherezo rye n’abana be.
Bamwe mu basambanyijwe bagaterwa inda bibaza amaherezo yabo
Utarashatse ko amazina ye atangazwa, utuye mu mudugudu wa Kaboneke, akagali ka Ishwa, umurenge wa Nkombo, we yatangaje ko yatewe inda afite imyaka 17 ageze mu mwaka w’amashuri yisumbuye, habaho kumvikana hagati y’ababyeyi, bamwohereza kubana n’ uwamuteye inda, kugeza ubu amaze kubyara 2 ataruzuza imyaka 21, kwiga byarangiriye hariya.
Yakomeje yemeza ko ibyamukorewe byamutesheje agaciro kuko abifata nk’aho yahemukiwe n’ababyeyi bakamwihakana, ndetse anibaza iherezo rye kuko abana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko, ashobora kumwihakana igihe yabishakira, cyane ko ku Nkombo ubuharike ari nk’umuco, kandi nta n’ubushobozi afite bwo kwitunga cyane ko ababyeyi be n’umuryango w’umusore batumye acikiriza amashuri ye.
Ku Nkombo gufungisha umukwe kirazira
Umukecuru Bananawe Matilida w’imyaka 71, utuye mu Murenge wa Nkombo, we nk’umuntu usheshe akanguhe, yemeje ko mu muco wabo wo ku Nkombo gufungisha umukwe kizira, ko iyo umwana yatewe inda ababyeyi bicarana hamwe bakabicoca nk’umuryango, hanyuma abana bakabana, dipolome ye ikaba umugabo n’abana be, ko kwiga biba bitagifite umumaro.
Yagize ati “Kera n’uwabaga afite imyaka 15, apfa kuba yabyara akanamenya kwita k’umugabo twaramushyingiraga hatitawe ku mashuri, hashingiwe ku bwumvikane bw’umuryango. Rero ntiwabona umwana w’umuturanyi yateye uwawe inda ngo umucire urubanza rwa pilato, umufungishe”. Bananawe yashimangiye ko gufungisha umukwe kizira.
Ibi Bananawe yatangaje akaba abihuriye n’ababyeyi ba Uwimana, bashimangiye ko iyo umukobwa yatinyutse akaryamana n’umusore aba yamaze kuba umugore, ikiba kigomba gukorwa nta kindi ni ukubabanisha, nawe akajya kubaka urugo rwe, naho kujya kurega ngo ni ukwiteranya n’imiryango kandi ababa barakoze amakosa bahari bagomba kwirengera ingaruka zayo.
Icyo inzego zinyuranye zitangaza kuri iki kibazo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Uwizeyimana Perpetue yatangaje ko iki kibazo cyo gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure mu murenge wa Nkombo ari nk’umuco.
Ikindi ngo hagaragara ikibazo cy’imyumvire iri hasi ndetse n’ubushobozi buke butuma ababyeyi bahora bajya gupagasa, bakazinduka ndetse bagataha bwije, bityo ntibabone umwanya wo kuganiriza abana babo no kubakurikirana ngo bamenye uko imyitwarire yabo ihagaze.
Uwizeyimana yatangaje ko ku Nkombo hagaragara ikindi kibazo cyo guhishira. Ati “Ku Nkombo hari ikibazo cya ceceka mu gihe haba habayeho gutera inda umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Njye ubwanjye namenye ibibazo 2 byabayeho by’ihohoterwa, habaho guhanahana amakuru barafungwa, ariko abana batewe inda bo ubwabo bahawe amafaranga, barangije bajya kubafunguza bavuga ko habayeho kwibeshya ko atari bo babateye inda, ko ababikoze ari abakongomani ndetse batabazi”.
Mukankiriho Immaculee, ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa bahura na cyo kenshi, aho yatanze urugero rwo guhera mu kwezi kwa Werurwe kugeza mu kwezi kwa Kanama 2020, aho 37% by’ibibazo bakiriye ari iby’abana basambanyijwe, bamwe bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe.
Mukankiriho avuga ko icyo bakora nka Komisiyo ku bufatanye n’izindi nzego nka RIB, MIGEPROF, MNIJUST, Ubushinjacyaha bukuru, n’izindi mu rwego rwo gukumira icyaha cyo gusambanya abana, ari ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ububi bw’icyo cyaha.
Ikindi ni ukwigisha ababyeyi ko bakwiye kumenya abantu bari kumwe mu rugo, bakamenya abana babo bakabagira inshuti, kandi bakabaganiriza ku mpinduka zigenda zibabaho uko bakura.
Hari kandi no gukangurira abantu ko ari ngombwa kwihutira kujyana umwana cyangwa umwangavu wasambanyijwe ku ivuriro (Isange one stop center), kuko iyo agejejwe kwa muganga byihuse hari imiti ahabwa ikaba yamurinda kwandura indwara zishobora kwandurira muri uko gusambanywa, agahabwa n’imiti imurinda kuba yatwara inda.
Ikindi ni uguhabwa ubutabera byihuse, kuko iyo uwasambanyijwe agajejwe kwa muganga vuba bishoboka bifasha mu kwegeranya ibimenyetso bikenerwa mu nkiko.
Twabibutsa ko mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018 umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu mwaka wa Mu 2019 abana basambanyijwe barenga ibihumbi 23.
NIKUZE NKUSI Diane