Amakipe atarabona impushya azemerera gukina shampiyona

Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara n’’akanama gashinzwe gutanga impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020, amakipe yahawe impushya z’agateganyo ni Marines FC,Kiyovu Sports na Police FC mu gihe izindi 14 zisigaye zigifite byinshi byo gukora. Menshi mu makipe ntarabasha kugeza ibyo yasabwe mu bunyamabanga bwa Ferwafa ariyo mpamvu atigeze ahabwa izi mpushya zo gukina. Aka kanama kandi kemeje ko ibibuga bya Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC bitemewe hiyongereyeho icya Sunrise FC cya kera ariko hakaba hari kubakwa ikindi mu…

SOMA INKURU

Icyamamare muri cinema Nyarwanda yitabye Imana

Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeli 2019, azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi. Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva kuwa Mbere. Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Nsanzamahoro yitabye Imana akiri ingaragu, ariko mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza. Mushiki wa Nsanzamahoro wari umurwarije muri CHUK, yatangaje ko uyu musore yitabye Imana azize diabète. Ati “Yitabye Imana uyu munsi…

SOMA INKURU

Umunsi wo kwita izina ubura amasaha make abazawitabira bamenyekanye

Umunsi ngarukamwaka wo Kwita Izina muri uyu mwaka uzaba ejo kuwa gatanu tariki 6 Nzeri 2019, aho abana 25 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina, mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze. Mu bazita abana b’ingagi amazina harimo Niringiyimana wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, wabaye ikimenyabose nyuma yo gutangazwa ko yakoze umuhanda wenyine. Niringiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru. Abandi bazita ingagi amazina ni Hailemariam…

SOMA INKURU