Umunsi wo kwita izina ubura amasaha make abazawitabira bamenyekanye


Umunsi ngarukamwaka wo Kwita Izina muri uyu mwaka uzaba ejo kuwa gatanu tariki 6 Nzeri 2019, aho abana 25 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina, mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze.

Mu bazita abana b’ingagi amazina harimo Niringiyimana wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, wabaye ikimenyabose nyuma yo gutangazwa ko yakoze umuhanda wenyine.

Niringiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru.

Abandi bazita ingagi amazina ni Hailemariam Desalegn Boshe, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba n’inshuti ya hafi y’u Rwanda. Hari Amina Mohammed, Umuyobozi wungirije wa Loni, akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije wa Nigeria.

Hari Paul Milton & Luke Bailes bafite Singita Kwitonda Lodge, HRH Princess Basma Bint Ali, Dame Louise Martin, Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino rya Commonwealth, Tony Adams w’imyaka 52 yakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14.

Ron Adams, ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Niklas Adalberth, rwiyemezamirimo wo muri Suède akaba yaranashinze Norrsken, Jeremy Jauncey, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Beautiful Destinations na Otara Gunewardene, umucuruzi wo muri Sri Lanka akaba n’umugiraneza.

Abandi bazita amazina ingagi ni Ronan Donovan, umufotozi wa National Geographic, Louis Van Gaal, watoje Ajax, Barcelona, Bayern Munich na Manchester United, Naomi Campbell, Madeleine Nyiratuza, ukora muri UNDP Rwanda, Marco Lambertini, uyobora ikigega mpuzamahanga cyo kwita ku bidukikije n’umubyinnyi Sherrie Silver.

Hari kandi umuhanzi Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo, Ngabo Médard Jobert (Meddy), Umufaransa Philippe Douste-Blazy, Anthony Nzuki, uyobora abarinda pariki mu Akagera, Robert Twibaze, uyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’ibirunga akaba abimazemo imyaka 12.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2016 ryerekanye ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera mu gice cy’ibirunga, aho habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 zabarurwaga mu mwaka wa 2010.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.