Inkubiri yo kwegura mu bagize nyobozi y’Akarere ntiyasize Musanze na Ngororero

Inama y’ akarere ka Musanze kuri uyu wa 3 Nzeri 2019 yeguje HABYARIMANA Jean Damascène wari Umuyobozi w’ Akarere na NDABEREYE Augustin wari Umuyobozi w’ akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uwari Visi Meya ushinzwe imbereho y’ abaturage yasabye kwegura, abegujwe barakekwaho ibyaha. Ibi ntibyagarukiye mu Karere ka Musanze n’aka Karongi gusa, kuko no mu Karere ka Ngororero Perezida w’ Inama Njyanama y’ aka Karere yavuze ko aba bayobozi b’Akarere bombi bungirije hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako banditse basaba kwegura bavuga ko inshingano bahawe batagishoboye kuzisohoza, muri bo harimo Kanyange Christine, Kuradusenge Janvier…

SOMA INKURU

Impinduka ku rugendo rw’Amavubi ntacyo zihungabanya ku mikinire yayo?

Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka kuko iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15. Amavubi yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu…

SOMA INKURU

Itegeko rikumira abashoferi gutwara banyweye inzoga rikomeje gukazwa

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 01 Nzeri, ryongeye gufatira mu mujyi wa Kigali abandi bashoferi barenga 30 bazira gutwara banyoye ibisindisha. Ibi bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu n’iryo kuwa Gatandatu Polisi yari yafashe abashoferi barenga 88 n’ubundi mu mujyi wa Kigali bazira icyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko muri uku kwezi dusoje abashoferi 53 bafunzwe bazira icyaha cyo gucomokora utugabanayamuvuduko. Yagize ati “Twafashe igihe…

SOMA INKURU

Meya wa Karongi na ba Visi Meya bamwungirije baraye basabye kwegura

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere taliki 2/9/2019 nibwo Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi ndetse na bagenzi be babiri bamwungirije muri Nyobozi baraye bandikiye Perezida wa Njyanama bamusaba kwegura ku buyobozi bw’Akarere ku mpamvu zabo bwite. Amakuru dukesha Umuryango atangaza ko nyuma yo kwakira ibaruwa z’ubwegure bwa Nyobozi, Perezida wa Njyanama yahise atumiza bagenzi be babana mu Nama Njyanama y’Akarere mu nama idasanzwe iteganyijwe kubera i Karongi muri iki gitondo, iri bwige ku ma baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi. Andi makuru ni uko aba bayobozi uko ari batatu bari baranananiwe…

SOMA INKURU