Impinduka ku rugendo rw’Amavubi ntacyo zihungabanya ku mikinire yayo?


Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka kuko iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15.

Amavubi yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa 05:10.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko urugendo rugoye ariko bishimiye ko kugeza ubu nta mukinnyi ufite ikibazo.

Ati” Ni urugendo rutari rworoshye iyo ugenda nijoro birumvikana, mu masaha yo kuryama nturyame ntibiba byoroshye. Nta yandi mahitamo twari dufite, guhaguruka saa saba i Kigali tukaba tugeze hano mu rukerera saa 05:00 ubwabyo ni imvune kuko umuntu adashobora kuryama mu ndege. Icyangombwa ni uko twahageze neza, nta we ufite ikibazo n’umwe”.

Biteganyijwe ko Amavubi ashobora gukorera imyitozo i Nairobi kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa Sita mbere y’uko yongera gusubukura urugendo, akazakina uyu mukino azakirwamo na Seychelles ku wa Kane saa 16:00 kuri Stade de Linite mu gihe bizaba ari saa 14:00 ku masaha y’i Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri saa 18:00 z’umugoroba.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.