Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, u Buyapani bwagiranye amasezerano n’u Rwanda, y’inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi, bikazagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana. Yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita hamwe n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire…
SOMA INKURUDay: August 16, 2019
Ebola yamaze kugaragaragara mu Mujyi wa Bukavu
RFI yanditse ko umurwayi wagaragaweho Ebola kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ari umugore wari uvuye mu gace ka Beni, aho yari yaragiye kwakira umushahara w’umugabo we wari umusirikare witabye Imana. Ni ubwa mbere Ebola igeze muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kwibasira iza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abarwayi bagaragaje ibimenyetso by’iki cyorezo babonetse muri Teritwari ya Mwenga mu Mujyi wa Bukavu. Kuwa 13 Kanama 2019 nibwo abashakashatsi bagaragaje ko Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’igerageza ryakozwe ku miti ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryerekanye…
SOMA INKURU