Abaturage, ababyeyi n’abaganga bo mu Murenge wa Nyagatare barasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwihariye bwo kurwanya Rwiziringa ifatwa nk’ikiyobyabwenge cyugarije abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza.Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo buremeza ko iki giti kigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge kikarwanywa nk’uko ibindi biyobyabwenge byose birwanywa.
Iki ni igiti gikunze kuba ahantu haba inka cyangwa se icukiro, iyo gikuze kugeza ku burebure bwa metero imwe n’igice gitangira kuraba kikazana ihundo rifunze, iki giti mu gihe cy’impeshyi rya hundo rifunze riruma rigafunguka, hakabamo imbuto z’umukara izi mbuto nizo abana barya zikabatera guta ubwenge.
Muvara Benison ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare yemeza ko izi mbuto zariwe n’bana abereye se wabo bakabajyana kwa muganga bataye umutwe.
Yagize ati “Abana ba mukuru wanjye barabiriye ku ishuri bagenzi babo babashutse bababwira ko rwiziringa ituma bagira ubwenge, abo bana yari umuhungu na mushikiwe baturaje mu bitaro kubera ko bariye rwiziringa bari bataye ubwenge neza”.
Undi musaza witwa Kalisa nawe ni umwe mu baturage bemeza ko rwiziringa ibangamiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza, yasabye ubuyobozi guhagurukira iki giti kuko ari ikiyobyabwenge kitavugwa kandi cyugarije urubyiruko. Ati “ Impamvu mbivuga ni uko maze kubona abana benshi bajyanwa kwa muganga bose ugasanga bariye icyo giti, ababyeyi barabazana nyamara nta muntu n’umwe utinyuka kubivugira mu ruhame ko iki giti ari ikiyobyabwenge, igituma ari ikibazo gikomeye ni uko ibyo bindi ari ibiyobyabwenge bigurishwa ariko Rwiziringa aho unyuze hose urayibona, ushaka arasoroma agatwara nta kiguzi bimusabye, turasaba ko ubuyobozi buyihaguruira igashyirwa mu mubare w’ibiyobyabwenge bizajya byigishwa abaturage ko bakwiye kubyirinda”.
Hari abaturage bemeza ko iki gite Atari gishya kuri bo ahubwo igishya ari uko abana b’abanyeshuri barya imbuto zacyo zikabasindisha, ahanini ngo izi mbuto ziribwa n’abashumba ari nabo batungwa agatoki kuba ba nyirabayazana yo kurisha abana izi mbuto bababwira ko nta kibazo zibatera, ahubwo ko zituma bagira ubwenge, n’ubwo ari ikibazo cyagaragajwe n’abaturage ba Nyagatare siho honyine kiri, ahantu hose mu gihugu kirahari.
Muvara ni umuganga ku bitaro bya Nygatare yemeza ko abana bazanwa kwa muganga bataye ubwenge bababwira ko bariye Rwiziringa, yagize ati “ Ni ikibazo cyane ku mashuri yegereye imirima ubu mu mpeshyi byatangiye guturika, hari umwe mu baganga b’inzobere naganiriye nawe ndagifotora ndakimwoherereza ngo akirebe bakigeho, ubu ntibarampa igisubizo cyacyo”.
Bamwe mu baturage bemeza ko abana bata umutwe ari bo bacye ku bagikoresha dore ko bitari mu bana bo mu mashuri abanza gusa, ahubwo no mu mashuri yisumbuye nabo baragikoresha, ndetse hari n’abakivanga n’urumogi.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred ubwo yari yitabiriye ubukangurambaga ku isuku n’umutekano mu kagari ka Barija mu murenge wa Nyagatare abaturage bagarutse kuri iki giti bamusaba ko bagihagurukira, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki kibazo cya Rwiziringa yagize ati “ Turakangurira ibigo by’amashuri ko byigisha abannyeshuri, aho biri dukwiye kubyamagana rwose icyo cyatsi ni nk’ikiyobyabwenge njye niko ngifata tugomba kukirwanya nkuko turwanya ibindi biyobyabwenge, icyo twakwizeza abaturage bacu ni uko icyo kibazo tuza kugihagurukira tugafatanya nabo tukakirwanya nacyo kikinjira mu mubare w’ibindi biyobyabwenge turwanya”.
Iki giti cya Rwiziringa kirimeza kandi mu gihe cy’ihinga niyo bakiranduye za mbuto zacyo zisesekara mu murima bituma aho cyameze kihahora, niyo mpamvu ushaka kukirandura agomba kubikorana ubwitonzi nkuko byavuzwe na bamwe mu bahinzi bakirwanyije mu mirima yabo.
HAKIZIMANA YUSSUF