Ahazwi nko mu mashyirahamwe ya mbere hibasiwe n’inkongi y’umuriro


Inyubako z’ahazwi nko ku mashyirahamwe ya mbere i Nyabugogo zafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho n’ibicuruzwa byari mu tubari na resitora tugize iyi nyubako yafashwe ahagana hejuru.

Iyi miryango yahiye ibyarimo byose byahiye birakongoka

Iyi nkongi yatangiye ahagana saa sita z’ijoro itangiriye mu kabari k’ahareba Kimisagara ikomeza no mu bindi bice nk’uko byemezwa n’umwe mu bazamu bahararira witwa Mbarushimana Hilary bita Kazungu.

Imiryango yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Abakorera muri izi nyubako bavugaga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, abandi bakeka gaze, mu gihe bamwe bavuga ko ari imbabura y’abafite resitora barara batetse ibishyimbo. Gusa benshi bemeje  ko inkongi yatangiriye mu gikoni gihari kuko babonye umwotsi bwa mbere bakabaza nyirakabari impamvu abicisha imyotsi barebye basanga ni inzu yatangiye gushya.

Inyubako zafashwe n’izikorera hejuru ya I &M Bank, hejuru yo kwa Nyirangarama n’ahakorera sosiyete z’itumanaho nka MTN n’ahakorera Tigo. Ni hafi y’ahakorera banki y’abaturage.

Hahiye imiryango myinshi yo hejuru muri iyi nyubako; ni ukuvuga ko ibyari mu miryango iri hagati y’inkingi 14 byose byakongotse. Ahagana saa saba na 45 polisi yari irangije kuzimya uyu muriro, nubwo hangiritse ibitari bike byari mu nyubako zibasiwe n’umuriro.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.