Kenya: Kuzana uruhinja mu Nteko Ishinga Amategeko byateje gushyamirana


Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yahagaritswe iminota 30 nyuma y’aho Depite Zuleika Hassan uhagarariye Umujyi wa Kwale yinjiranye umwana w’amezi atanu, agategekwa gusohoka.

Akihagera bamwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko bashyigikiye Hassan bavuga ko agomba kuhaguma ndetse basohokana uruhinja hanze mu kugaragaza ko bari kumwe na Depite Zuleikha.

Ibyifuzo byabo byaburijwemo imbere y’itegeko ry’Uwari uhagarariye imirimo y’inteko, Christopher Omulele, wategetse ko Hassan asohorwa hanze.

Abagore bo mu Nteko bavugaga ko Depite Zuleika afite uburenganzira bwo kurera umwana no kumwonkereza aho ariho hose udakuyemo no mu Nteko.

Daily Monitor yatangaje ko Omulele yasabye ushinzwe umutekano gufata akaboko Depite Hassan wari ukikijwe na bagenzi, akamusohora hanze. Yagize ati “Nubwo afite uburenganzira bwo kwita ku mwana we, ariko aha si ahantu heza, ukeneye guhita uva mu nteko.”

Hassan amaze gusohorwa yabwiye itangazamakuru ko yahamagawe mu buryo bwihutirwa ku kazi bituma yanga gusiba azana umwana. Yagize ati “Uyu mwana ntabwo ari intwaro kirimbuzi kandi ntashobora guturika.”

Mu mwaka wa  2013 abadepite bashyizeho amabwiriza asaba Inteko gushyiraho ahantu hihariye ababyeyi bashobora kwifashisha bita ku bana babo ariko hashize imyaka itandatu bitarakorwa.

Depite Abdi Noor uhagarariye agace ka Ijara yavuze ko bibabaje kuba byabaye mu Nteko aho amategeko akorerwa, avuga ko abantu bakwibaza ku babyeyi bo hanze.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.