Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ku mugabane wa Afurika, Dr Hafez Ghanem yatangaje ko ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente byari bigamije gushaka uko icyorezo cya Ebola cyarushaho kurwanya hirindwa ko cyagera mu Rwanda.
Yagize ati “Twavuze kuri gahunda yo kurwanya Ebola ndetse tuganira ku ngamba Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irimo gukora kugira ngo iki cyorezo kitagera ku butaka bw’u Rwanda, ibi ni ibintu dushyigikiye.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimangiye ko aba bayobozi baganiriye uburyo bagiye gufatanya kugira ngo hakomezwe ingamba zashyizwe mu bikorwa kugira ngo hatagira umurwayi wa Ebola ugera mu gihugu.
Ati “Ariko na none bigendanye n’ibiganiro tumaze iminsi tugirana n’abayobozi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC, twaganiriye uburyo bagiye kudufasha ku ngamba twafashe ngo Ebola itinjira iwacu, harebwa uko hagomba gukorwa ubucuruzi ku mupaka wacu ariko hakarebwa uko byakorwa mu buryo bunoze.”
U Rwanda rwahagurukiye gushyiraho ingamba zikumira ko Ebola itakwinjira mu gihugu ndetse rusaba abaturage barwo kugabanya ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyorezo cya Ebola kibasiye.
Dr Ghanem yatangaje ko Banki y’Isi yatanze miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika yo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bakaba banakorana n’ubuyobozi bw’ibihugu bikikije Congo ngo bitegure kwirinda ikwirakwira ryayo.
TETA Sandra