U Rwanda rwemerewe ubufasha na Banki y’Isi mu gukumira Ebola

Umuyobozi wa Banki y’Isi wungirije ku mugabane wa Afurika, Dr Hafez Ghanem yatangaje ko ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente byari bigamije gushaka uko icyorezo cya Ebola cyarushaho kurwanya hirindwa ko cyagera mu Rwanda. Yagize ati “Twavuze kuri gahunda yo kurwanya Ebola ndetse tuganira ku ngamba Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irimo gukora kugira ngo iki cyorezo kitagera ku butaka bw’u Rwanda, ibi ni ibintu dushyigikiye.”   Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimangiye ko aba bayobozi baganiriye uburyo bagiye gufatanya kugira ngo hakomezwe ingamba zashyizwe mu bikorwa kugira ngo…

SOMA INKURU

Kenya: Kuzana uruhinja mu Nteko Ishinga Amategeko byateje gushyamirana

Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yahagaritswe iminota 30 nyuma y’aho Depite Zuleika Hassan uhagarariye Umujyi wa Kwale yinjiranye umwana w’amezi atanu, agategekwa gusohoka. Akihagera bamwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko bashyigikiye Hassan bavuga ko agomba kuhaguma ndetse basohokana uruhinja hanze mu kugaragaza ko bari kumwe na Depite Zuleikha. Ibyifuzo byabo byaburijwemo imbere y’itegeko ry’Uwari uhagarariye imirimo y’inteko, Christopher Omulele, wategetse ko Hassan asohorwa hanze. Abagore bo mu Nteko bavugaga ko Depite Zuleika afite uburenganzira bwo kurera umwana no kumwonkereza aho ariho hose udakuyemo no mu Nteko. Daily Monitor…

SOMA INKURU

Nyagatare: Rwiziringa ikiyobyabwenge cyugarije abanyeshuri bo mu mashuri abanza

Abaturage, ababyeyi n’abaganga bo mu Murenge wa Nyagatare barasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwihariye bwo kurwanya Rwiziringa ifatwa nk’ikiyobyabwenge cyugarije abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza.Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwo buremeza ko iki giti kigiye gushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge kikarwanywa nk’uko ibindi biyobyabwenge byose birwanywa.     Iki ni igiti gikunze kuba ahantu haba inka cyangwa se icukiro, iyo gikuze kugeza ku burebure bwa metero imwe n’igice gitangira kuraba kikazana ihundo rifunze, iki giti mu gihe cy’impeshyi rya hundo rifunze riruma rigafunguka, hakabamo imbuto z’umukara izi mbuto nizo abana barya zikabatera guta…

SOMA INKURU