Ahazwi nko mu mashyirahamwe ya mbere hibasiwe n’inkongi y’umuriro

Inyubako z’ahazwi nko ku mashyirahamwe ya mbere i Nyabugogo zafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho n’ibicuruzwa byari mu tubari na resitora tugize iyi nyubako yafashwe ahagana hejuru. Iyi nkongi yatangiye ahagana saa sita z’ijoro itangiriye mu kabari k’ahareba Kimisagara ikomeza no mu bindi bice nk’uko byemezwa n’umwe mu bazamu bahararira witwa Mbarushimana Hilary bita Kazungu. Abakorera muri izi nyubako bavugaga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, abandi bakeka gaze, mu gihe bamwe bavuga ko ari imbabura y’abafite resitora barara batetse ibishyimbo. Gusa benshi bemeje  ko inkongi yatangiriye mu gikoni gihari…

SOMA INKURU

Abayobozi banyuranye bakomeje gushyira imbaraga mu gukumira ebola

Abaminisitiri 3 b’ u Rwanda barimo uw’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase n’uw’ibikorwa by’ubutabazi Germaine Kamayirese, ejo hashize tariki 5 Kanama 2018 nibwo bazindukiye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagamije kugenzura uko ibikorwa byo gukumira Ebola yibasiye iki gihugu cy’abaturanyi bihagaze. Aba baminisitiri basuye imipaka ihuza u Rwanda na DRC i Rubavu, mu rwego rwo gusuzuma uko gahunda igamije gukumira Ebola mu Rwanda ihagaze ndetse no kureba ko ingamba zafashwe ziri gukurikizwa uko bikwiye. Minisitiri…

SOMA INKURU

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports yayicishije akayabo

Akanama nkemuramakimbirane mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kaciye Rayon Sports akayabo ka miliyoni 32.5 Frw nk’indishyi y’akababaro igomba guhabwa uwari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.` Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi gushize, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535. Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri…

SOMA INKURU

Isura y’umuhanzi Asinah yononwe

Igikorwa cyo konona isura y’umuhanzi Asinah Era cyabaye ku Cyumweru gishize ariki 4 Kanama 2019, tmu kabyiniro ka People Club  gaherereye mu mujyi wa Kigali, aho uyu muhanzi wigeze no kuba umukunzi wa Riderman  yatangaje ko yasagariwe n’umukobwa atazi wamusanze mu kabari akamukatisha urwembe ku itama, ku buryo byasabye ko ajyanwa mu bitaro ngo yitabweho n’abaganga. Asinah yatangaje ko byamugwiririye aho yabonye umukobwa amwegera agahita amukebesha urwembe,  nta hantu asanzwe amuzi, nyuma akaza kumenya amazina ye ayabwiwe n’abasanzwe bamuzi. Ati “Njye ntabwo nari nsanzwe muzi ariko abamuzi bambwiye ko yitwa…

SOMA INKURU