Umugabo witwa Barthazar uvugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 ndetse bakaba baranabyaranye, kuri ubu umwana akaba afite imyaka ibiri, yaraye atawe muri yombi ubwo yashakaga kurwanya Police imukuriranyeho gucuruza urumogi. Uyu mugabo ufite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Nyamuko, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa yatangaje ko Barthazar yari amaze igihe bashaka kumufata ariko akamenya amakuru agacika, ariko ubu afungiye kuri station ya Polisi iri i Ngoma. Ngo hari abantu yahaga amafaranga mu baturage n’abandi bakorana n’inzego z’umutekano…
SOMA INKURUDay: July 21, 2019
Nyuma y’amezi 9 atwite umugabo yibarutse imfura ye
Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019, umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite. Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina. Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa…
SOMA INKURUPerezida wa Botswana yasimbutse urupfu
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yarokotse impanuka ya kajugujugu ubwo yari mu mujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu, Francistown. Igisirikare cya Botswana n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ko ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown ubwo yari ihageze itangiye kugendesha amapine ngo ihagarare. Itangazo ryagiraga riti “Ubwo yari itangiye kugendesha amapine kugira ngo ibone uko ihagarara ku kibuga cy’indege, abapilote batangaje ko hari ibimenyetso by’uko moteri ifashwe n’inkongi bahita bayizimya.” Bakomeza bavuga ko abagenzi batanu barimo Perezida Mokgweetsi Masisi…
SOMA INKURUIngaruka zo guhagarika ingendo zijya muri RDC hirindwa Ebola
Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara, Dr John Nkengasong mu kiganiro n’abanyamakuru i Addis-Abeba muri Ethiopia kuwa Gatanu w’iki cyumweru, yasabye ko amabwiriza yo guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagarara, aho yemeje ko izi ngamba zo guhagarika ingendo nta musaruro zatanga. Yashimangiye ko kubuza abaturage kugenderana ntacyo byageraho ahubwo byakongera urujya n’uruza rw’abaturage rutemewe n’amategeko bikagabanya uburyo bw’ubugenzuzi bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola. Iki gitekerezo kinashyigikiwe na sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, aho bemeza ko…
SOMA INKURU