Mu Rwanda hagiye gukorerwa umuti uvura kanseri

Ikigo LEAF Rwanda binyuze ku cyo gishamikiyeho cyo muri Amerika L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC, cyasinye amasezerano agihesha gutangira gukora umuti uvura kanseri uzwi nka LEAF-1404, uzakorwa hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga, “Current Good Manufacturing Practices’ (cGMP)”. Aya masezerano yasinywe hamwe n’ikigo Contract Manufacturing Organization (CMO) cyo muri Amerika, gifite ubunararibonye mu gufasha ibigo n’inganda mu gukora imiti. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, biteganywa ko icyo kigo kizahugura abantu bazaturuka mu Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bagahugurirwa muri Amerika mbere yo gutangira uruganda rukora imiti ruzubakwa i Kigali. LEAF-1404 izaba ubundi bwoko bwa mbere bw’umuti…

SOMA INKURU

Imirimo mishya yahawe uwarukuriye imbonerakure byafashwe nk’agashinyaguro

Uwari Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi Eric Nshimirimana,   yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNB. Umuryango Human Rights Watch watangaje ko guha kumuha izo nshingano ari agashinyaguro ku nzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure. Uyu muryango unavuga ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi, ikindi ni ukuba uyu Nshimirimana wahawe kuyobora RTNB nta bunararibonye afite mu itangazamakuru. Hashize igihe abagize Imbonerakure bashinjwa kwica, gufata ku ngufu no gusahura abatavuga rumwe na Leta guhera mu mwaka wa 2015. Lewis Mudge, Umuyobozi wa…

SOMA INKURU

Nyamagabe: Abaturage barashinja ikimenyane ababagabanyije igishanga cya Miramo

Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe hari abahinzi binubira kuba igishanga cya Miramo cyaratunganyijwe bakaburamo  imirima nyamara bari bayisanganywe. Ikibabaza aba bahinzi kurusha, ni uko hari abadafite n’akarima na kamwe, nyamara hari n’abahafite uturenga dutanu. Impamvu ni ukubera ko kera ngo sekuru yahoranye ubutaka bw’imusozi, maze Leta ikamuguranira ikamuha imirima muri iki gishanga, aho imusozi ishaka kuhatera ishyamba ry’icyitegererezo n’ubu rigihari. Ubwo iki gishanga cyatunganywaga mu minsi yashize, bwa butaka bwo mu gishanga barabwambuwe, babwirwa ko bemerewe ipariseri imwe. Mu kugabana yahererejwe aho atari…

SOMA INKURU

Umukozi w’Imana yafashwe nyuma yo kwibasira Perezida Museveni

Umukozi w’Imana ukora umurimo wo kuvuga ubutumwa  mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuko yatinyutse kwibasira Perezida Museveni ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nk’uko Chimpreports yabitangaje. Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro. Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni. Uyu Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu. Yashinze Ihuriro Watchman Ministries, yandika n’ igitabo “Strength of Character”.   IHIRWE Chriss

SOMA INKURU