Mu Rwanda hagiye gukorerwa umuti uvura kanseri


Ikigo LEAF Rwanda binyuze ku cyo gishamikiyeho cyo muri Amerika L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC, cyasinye amasezerano agihesha gutangira gukora umuti uvura kanseri uzwi nka LEAF-1404, uzakorwa hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga, “Current Good Manufacturing Practices’ (cGMP)”.

Aya masezerano yasinywe hamwe n’ikigo Contract Manufacturing Organization (CMO) cyo muri Amerika, gifite ubunararibonye mu gufasha ibigo n’inganda mu gukora imiti.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, biteganywa ko icyo kigo kizahugura abantu bazaturuka mu Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bagahugurirwa muri Amerika mbere yo gutangira uruganda rukora imiti ruzubakwa i Kigali.

LEAF-1404 izaba ubundi bwoko bwa mbere bw’umuti wa Caelyx®/Doxil®, ukoreshwa kuva mu myaka isaga 20 mu Burengerazuba bw’Isi, wifashishwa mu kuvura kanseri ifata imirerantanga, kanseri y’ibere na Sarcome de Kaposi (ubwoko bwa kanseri ifata ibice bitandukanye by’umubiri).

Imibare mpuzamahanga ku ndwara ya kanseri igaragaza ko nibura 90% by’indwara ya Sarcome de Kaposi iboneka muri Afurika, nyamara ugasanga abaturage bayo benshi batabasha kubona umuti wa Caelyx®/Doxil®.

Umuyobozi akaba n’uwashinze L.E.A.F. Pharmaceuticals, Dr. Clet Niyikiza, yavuze ko mu gukora LEAF-1404 hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, hakazaboneka umuti uzatanga umusanzu ukomeye mu guhangana na kanseri.

Ati “Tuzabasha gukora umuti ugezweho, wizewe kandi uhendutse ku barwaye kanseri y’ibere, iy’imirerantanga na Sarcome de Kaposi. LEAF-1404 izaziba icyuho kigaragara mu buvuzi ku banyafurika barwaye Sarcome de Kaposi, aho kuva mu myaka isaga 20 ishize batabashije cyangwa batorohewe no kubona imiti. Mu gihe iyi ndwara icyibasiye cyane Abanyafurika, yabashije kurandurwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi akaba n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi muri L.E.A.F. Pharmaceuticals, Dr. Victor Moyo, yavuze ko umubare munini w’abaturage bapfa kubera imiti itizewe cyangwa itujuje ubuziranenge, udakwiye kwihanganirwa.

Ati “Mu gutangira iyi gahunda, LEAF Rwanda izajya itanga imiti yujuje ubuziranenge ku mugabane wa Afurika.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko ikorwa rya LEAF-1404 rizafasha cyane abarwayi ba kanseri y’ibere, imirerantanga na Sarcome de Kaposi, bakabona imiti ikenewe kandi yizewe.

Ati “Twishimiye gufatanya na LEAF Rwanda na L.E.A.F. Pharmaceuticals kugira ngo mu maguru mashya iyi miti ibashe kuboneka yizewe kandi ihendutse, mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeje kubaka uburyo buhamye bw’ubuvuzi”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko umuti umwe mu icumi muri Afurika uba ufite ikibazo cy’ubuziranenge cyangwa wariganwe, ibyo bigatuma abasaga 100,000 bapfa buri mwaka.

 

TUYISHIME Eric

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.