Rwamagana: Icyo guhigura imihigo biyigejejeho


Akarere ka Rwamagana kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, gahana imbibi mu majyaruguru yako n’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari Uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo, kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko ari Akarere gahagaze neza mu bijyanye no kwesa imihigo kuko iyahizwe mu mwaka wa 2017/2018 kahereye ku byifuzo by’abaturage, bityo imwe muri iyo mihigo yahizwe yabyaye ibikorwa by’iterambere kagezeho bifatika.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza ko guhigura imihigo byabazaniye ibikorwa by’iterambere binyuranye

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere ahagarariye,  bwishimira cyane imihigo yahizwe ndetse n’ibyayivuyemo, ariko ashimangira ko kugerwaho kwayo babikesha abafatanyabikorwa b’Akarere harimo abaterankunga hamwe n’abaturage b kuko ari bo batumye imihigo bahize ibasha kugerwaho.

Bimwe mu bikorwa byagezweho

Ikigo Nderabuzima cya Munyinya cyaje gikenewe n’abaturage bo muri uyu Murenge

Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Munyiginya hubatswe Ikigo nderabuzima cyatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 91 ku bufatanye bw’Akarere n’inkunga y’umuryango “Better World” wo muri Korea y’epfo.

Kuri ubu abaturage bo muri kano gace bishimiye cyane iki kigo nderabuzima cyabegerejwe, kuko byabaruhuye ingendo n’amafaranga batangaga bajya kwivuza, aho mbere bivuzaga ku bigo nderabuzima bya Ruhunda na Rwamagana, bagatanga amafaranga ari hagati y’1000 n’1500 mu gutega gusa, bigatuma benshi barembera mu rugo ndetse n’ababyeyi bajya kubyara bikagorana cyane, ariko bemeje ko ubu byakemutse.

 

Ibigega by’amazi byubakiwe abaturage
Imiyoboro igomba kuzajya ikwirakwiza amazi ava mu bigega agezwa ku baturage

Muri aka Karere ka Rwamagana, hubatswe umuyoboro w’amazi uzayakwirakwiza mu Murenge wa Fumbwe ufite ubushobozi bwo kugeza amazi meza ku baturage 5000 batuye muri uyu Murenge, ukaba waruzuye ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga ASSETIP utwaye Miliyoni Frw 974, uwo muyoboro w’amazi wanubatsweho ibigega, amatiyo abimenamo amazi, imashini zifasha mu gutunganya no kohereza ayo mazi mu bigega n’amavomo rusange 40, 18 akaba ari mu Kagari ka Nyagasambu kuko ari ko gatuwe cyane.

 

Imidugudu yubakiwe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu Karere ka Rwamagana

Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari, mu Kagali ka Ruhundu, mu Mudugudu wa Nyagahinga hubatswe inzu  zubakishije amatafari ahiye, zigenerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye kandi batagiraga amacumbi.

Izi nzu zubatswe mu bwoko bwa (4 in one) ni ukuvuga inzu imwe ariko yakira imiryango 4, zatanzweho miliyoni 852 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana  n’Ikigega gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) aho buri nzu yagiye itwara miliyoni zisaga 47frs.

 

Gare ya Rwamagana yaje nyuma y’igihe kirekire abaturage bategera ahantu hatameze neza

Akarere ka Rwamagana katagira aho abagenzi bategera imodoka hasobanutse, ubu kiyujurije aho bagenzi bategera imodoka (gare) hajyanye n’icyerekezo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka RwamaganaKakozi Henry asobanura uburyo besheje imihigo babifashijwemo n’abatanyabikorwa babo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana  kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474, ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 372,201  bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere, bushimangira ko butazahwema gukora ibyihutisha iterambere ry’abaturage yaba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’ imiyoborere myiza.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.