Angola yitezweho iki mu gukemura ibibazo by’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari


Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, arahura na mugenzi wa Uganda Yoweli Museveni mu nama idasanzwe y’ akarere izabera i Luanda muri Angola. Iyi nama izaba irimo Perezida Kagame, Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Jao Laurenco wa Angola ari nawe wayitumije.

Iyi nama y’aba bakuru b’ibihugu muri Angola iribazwaho niba yaba igiye kuba umuti w’umutekano muke mu Karere

Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Angola yemeje iby’ iyi nama izahuza abakuru b’ ibihugu bine byo mu karere ivuga ko ikizaganirwaho ari “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’.

Iyi nama ije mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hakomeje intambara yo guhashya inyeshyamba, aho zimwe zishwe izindi zigafatwa bugwate.

U Rwanda rushinja Uganda ko ifasha zimwe muri izo nyeshyamba ariko Uganda irabihakana. Biteganyijwe ko iyi nama izaganira ku kibazo cy’ umutekano muri aka karere hagamijwe guhangana n’ imitwe y’ inyeshyamba.

Hashize imyaka irenga ibiri hagati y’ u Rwanda na Uganda hatangiye kugaragara umubano utari mwiza. Impande zombi u Rwanda na Uganda zaganiriye kuri iki kibazo mu bihe bitandukanye ariko kugeza ubu nta musaruro uraboneka.

Ibiganiro birakomeje, ndetse mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa 7 , Perezida Museveni yoherereje ubutumwa Perezida Kagame atumye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga Sam Kutesa. Kutesa yagiranye ibiganiro na Perezida w’ u Rwanda tariki 3 Nyakanga habura amasaka make ngo u Rwanda rwizihize ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora.

Perezida Tshisekedi watorewe kuyobora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019, agaragaza ubushake bwo kurandura ikibazo cy’ inyeshyamba. Iki gitekerezo Perezida Kagame aherutse kuvuga ko agishyikiye ndetse ko u Rwanda ruzafasha Kongo muri iyi gahunda.

Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo Perezida w’ u Rwanda,uw’ Angola n’ uwa Kongo bemeranyije ko bagiye guhuza imbaraga mu kurandura ikibazo cy’ inyeshyamba zo mu Burasirazubwa bwa Kongo.

 

@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.