U Rwanda rukomeje gushyira imbagaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu

Ku munsi wa mbere w’amahugurwa yahuje abayobozi ba RIB bo mu Turere twose uko ari 30 iri kubera mu Bugesera, Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurirana ibyaha bikomeye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Jean Marie Vianney Twagirayezu  yatangaje ko gucuruza abantu ari icyaha kigomba gukurikiranwa cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ntaho cyasize ku isi akaba ari muri urwo rwego bagiye kongererwa ubumenyi bubafasha gukurikirana no gufata abakekwaho gucuruza abantu. Avuga ko kimwe mu bituma buriya bucuruzi bugira ubukana bwihariye ari uko butesha agaciro ikiremwamuntu kandi bukaba bwambukiranya imipaka. Bituma…

SOMA INKURU

Icyo Minisiteri y’Uburezi itangaza ku ndwara yibasiye abanyeshuri

Minisiteri w’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’inzobere za Minisiteri y’Ubuzima hakozwe igenzura ku kibazo cy’indwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi , bagasanga nta ngaruka zikomeye ishobora kugira ku bana. Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abaganga ba MINISANTE ku kibazo cy’iyi ndwara hagaragajwe ko iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshi icya rimwe. Minisitiri Mutimura yagize ati “Turahumuriza ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, tubamenyesha ko ku bufatanye na Minisante n’izindi nzego dukurikiranira hafi imibereho y’abanyeshuri…

SOMA INKURU