Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yasuye ibikorwa by’ubuzima


Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019, nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi umufasha wa Perezida Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Akigera i Kigali, Madamu Denise Tshisekedi yatemberejwe ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bwa Kigali, harimo  Gaculiro, Nyarutarama, Green hills n’ahandi hanyuranye habereye ijisho asoreza kuri Radisson Blu hotel.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, ni ukuvuga kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019, Madamu Tshisekedi arasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita ku bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa ubutabera.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho ibihugu byombi bikomeje guhamya imikoranire myiza, kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yatangiye akazi ndetse no gusura ibihugu binyuranyeharimo n’u Rwanda.

Uyu mubano mwiza w’u Rwanda na RDC wanashimangiwe muri Mata uyu mwaka wa 2019 ubwo Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere “RwandAir” yatangiye ingendo zigana mu Mujyi wa Kinshasa ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.