Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori by’imideli bya “Rwanda Fashion Week 2019” byari bibaye ku nshuro ya kane, Ibi birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abana b’umukuru w’igihugu harimo Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndegeyingoma. Herekwanywe imideli itandukanye yahanzwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barimo babiri baturutse muri Nigeria. Ange Kagame n’umukunzi we bari bajyanishije imyenda yakorewe mu nzu y’imideli ya Moshions iyoborwa na Moses Turahirwa. Abinyujije kuri Twitter, Ange Kagame yashimiye Moshions yabambitse imyenda myiza kandi yari ibabereye. Ati “Mu ijoro ryakeye ubwo nashyigikiraga…
SOMA INKURUDay: June 10, 2019
Nyarugenge: Mu mugezi wa Yanze habonetsemo umurambo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahazwi nka Yanze, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge. Abatuye muri aka gace banyuranye batangaje ko atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye. Bati “Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice. Uyu murambo wabonetse hagati ya saa…
SOMA INKURUKu munsi wa kabiri w’uruzinduko yasuye ibikorwa by’ubuzima
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019, nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi umufasha wa Perezida Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Akigera i Kigali, Madamu Denise Tshisekedi yatemberejwe ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bwa Kigali, harimo Gaculiro, Nyarutarama, Green hills n’ahandi hanyuranye habereye ijisho asoreza kuri Radisson Blu hotel. Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, ni ukuvuga kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019, Madamu Tshisekedi arasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita…
SOMA INKURUIcyafashije Nyagatare guhangana na virusi itera SIDA
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, mu myaka yagiye itambuka havugwaga virusi itera SIDA cyane, akaba ari muri urwo rwego ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bahisemo kugasura, hagamijwe kureba uko gahagaze mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse na serivisi zigezwa ku bamaze kwandura. Umuyobozi wa Nyagatare Mushabe Claudian yatangaje ko muri iki gihe bafite umwihariko w’ubukangurambaga bwatumye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka. Yagize ati “Uko igihe kigenda, ni nako habaho ubukangurambaga bukorwa n’igihugu, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka, hari igihe twabaga dufite…
SOMA INKURU