Umusore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya nyina w’imyaka 50, nyuma yo kumuturuka inyuma avuye mu kabari yarangiza akamusambanyiriza mu gihugu. Uyu musore utavuzwe amazina,yari mu muhanda nijoro abona umugore atazi kandi ari nyina umubyara ahita ashaka uko yamufata ku ngufu,amuturuka inyuma amukurura amujyana kure y’umuhanda niko kumusambanya ku ngufu. Polisi yo mu Burasirazuba bwa Cape yagize iti “Uwakorewe icyaha yumvise imirindi y’umuntu inyuma ye.Yakomeje kugenda hanyuma wa muntu amuturuka inyuma aramufata.Yajyanwe kure y’umuhanda hanyuma umugizi wa nabi aramusambanya.Umugizi wa nabi yamutwariye inkweto…
SOMA INKURUDay: June 4, 2019
Icyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe nyuma y’igisibo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2019, nibwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), n’abo mu Rwanda ntibasigaye, aho umuhango wo gusoza ukwezi gutagatifu wabereye mu Karere ka Nyarugenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse ikabangamira bamwe bagombaga kwitabira iri sengesho nti babashe kujyayo, aho ugereranyije n’umubare wari usanzwe witabira uyu munsi, wagabanutse ku buryo bugaragara. Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro,…
SOMA INKURUEbola ikomeje gukaza umurego muri Congo Kinshasa
Nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “ OMS”, riherutse gutangaza ko imbaraga zo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zakomwe mu nkokora n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro, ebola ikomeje kwivugana abatari bake, kuko Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu yatangaje ko abaturage bamaze gufatwa n’icyorezo cya Ebola basaga 2000 kuva cyatangira kugaragara muri iki gihugu mu Ukwakira mu mwaka wa 2018. Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abantu 2008 aribo bamaze kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, muri bo 1914 nibo byemejwe ko bayirwaye mu…
SOMA INKURU