Umuganga w’imyaka 26 y’amavuko witwaga Payal wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’amezi Atari make atotezwa na bagenzi be kubw’ ubwoko bwe bwasigajwe inyuma mu Buhinde. Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Mbere y’uko bafatwa,…
SOMA INKURUDay: May 30, 2019
Nyuma yo kunyagirwa na Chelsea bakoze agashya bataha
Abafana bari muri gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1. Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’ibipfunsi bivuza ubuhuha. Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo…
SOMA INKURUChameleone yifatanyije na Bobi Wine mu guhangana n’ubutegetsi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango wa People Power. Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa National Resistance Movement “NRM”, ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi. Ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe. Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho.…
SOMA INKURUBombori bombori muri ADEPR
Hashize iminsi mu itorero ADEPR havugwa ibitagenda, bamwe bafungwa, itoneshwa rya bamwe mu ba pastier abandi bagahezwa, hakabaho itegurwa ry’ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bigasubikwa umunsi wageze bitamenyeshejwe abo bireba, n’ibindi binyuranye bivugwa muri iri torero bitagenda neza, kuri ubu abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bakaba bandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero basaba kweguza abagize Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye biri mu itorero. Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda hamwe n’iryo ku Mugabane w’Iburayi. Ikindi bavuga ni ikijyanye…
SOMA INKURU