Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko umuhanzi wahindutse umunyapolitiki uzwi nka Bobi Wine yanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano bari bagose urugo rwe, nyuma y’ iminsi ine afungiye mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Magere. Kuva ku wa Mbere abapolisi bari barinze urugo rwe, nyuma y’aho bamutaye muri yombi bitewe n’ubushyamirane yagiranye n’inzego z’umutekano zahagaritse igitaramo yagombaga gukora kuri uwo munsi. Kugeza ubu ntacyo Polisi iratangaza ku itoroka ry’uyu mudepite ufite intego yo gukura Perezida Museveni ku ntebe y’ubutegetsi bwa Uganda. Bobi Wine yijujutiye ko igitaramo cye cyahagaritswe kandi yari yujuje ibisabwa…
SOMA INKURUMonth: April 2019
Abanya Sudani basabwe inzibacyuho iyobowe n’igisirikare
Perezida wa Misiri Abdul Fattah al-Sisi,uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe na bagenzi be barimoPerezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2019, basabye abanya Sudani gutuza bakareka abasirikare bahagarariwe na Gen Abdul Fatah al-Burhan bakaba bayoboye inzibacyuho. Ibi bikaba byavugiwe mu nama yahuje abaperezida batandukanye bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yateraniye mu Misiri biga ku bibazo bya politiki biri mu bihugu bya Sudani na Libya, bakaba basabye abaturage bo muri Sudani guha igihe bariya basirikare bagakomeza gushyira ku murongo igihugu, bakaba bemeje ko abasirikare bayoboye…
SOMA INKURUIcyo gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”yitezweho
Mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019 niho hatangirijwe igikorwa cy’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa cyiswe “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, akaba yatangaje ko ari igikorwa gikomeye kiri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere ry’abanyarwanda, aho Leta itangira umuturage uruhare rwa 40% nka nkunganire na we akitangira 60%. Minisitiri Mukeshimana ati “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ni ugufasha abahinzi-borozi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; nk’uko mwagiye mubibona twagiye tugira ibihe bitari byiza tukabura umusaruro tukabura amatungo; ikigamijwe…
SOMA INKURUNyuma yo guhera mu kirombe, icyizere k’ubuzima bwabo ni gike
Ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka wa 2019 nibwo abagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cya Kibyimba giherereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko cyakomanyirijwe kuva mu mwaka 1996 kubera impamvu z’umutekano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibura ry’abo bagabo yayamenye ku wa 17 Mata 2019 ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umugore w’umwe muri bariya bagabo yagiye ku kabari umugabo we yakundaga kunyweramo kumushaka, avuga ko yamubuze, nyuma yo…
SOMA INKURUImodoka itwara abakerarugendo yakoze impanuka ihitana abatari bake
Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi yari itwaye ba mukerarugendo 55, yataye umuhanda, ihanuka ku manga ihitana abagera kuri 29, hanyuma abakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Funchal. Ibi byabereye mu mujyi wa Madeira muri Portugal. Abenshi muri aba bakerarugendo bari muri iyi modoka bakomoka mu Budage. Abayobozi ba Portugal bose bihanganishije imiryango y’aba bamukerugendo biganjemo Abadage ndetse perezida w’igihugu yatanze indege ye kugira ngo ikoreshwe mu kujyana abakomeretse mu bitaro bikuru. Ibinyamakuru byo muri Portugal byashyize hanze amafoto y’iyi bisi imaze guhanuka ku manga,ikikijwe n’imbangukiragutabara 19, SIC Television yo…
SOMA INKURUU Rwanda rwaje mu mutuku mu bwisanzure bw’itangazamakuru
Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporteurs Sans Frontieres) washyize u Rwanda ku mwanya wa 155 mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru rukaba ruri mu ibara ry’umutuku. Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yo iri ku mwanya wa 154, u Burundi bukaba ubwa 159. Nubwo u Rwanda rwashyizwe muri uyu mwanya, amaraporo atandukanye akorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) agaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku gipimo gishimishije. ubushakashatsi bwakozwe na RGB, mu mwaka wa 2018 ku iterambere ry’itangazamakuru bwagaragaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwaje ku isonga n’amanota 81,3%. Mu bihugu byo mu karere u Rwanda…
SOMA INKURUZari Hassan mu myiteguro yo kurushinga
Zari Hassan “the Boss Lady”, Umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, nyuma y’umwaka urenga atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga umugabo we wa mbere wari mu baherwe bakomeye muri Uganda. Uyu mugore w’imyaka 38, yatandukanye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse gutandukana bamaze kubyarana abana babiri. Ubwo Zari yatandukanaga na Diamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro. Ko muri we yumva atagikeneye gusubira…
SOMA INKURU15 Mata 1994, umunsi washyizwemo imbaraga nyinshi mu kwica abatutsi
Tariki ya 15 Mata 1994, abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani, EAR Ruhanga mu Mujyi wa Kigali, ni Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Icyo gihe Abatutsi bose bari barahungiye mu rusengero barishwe, hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse i Rwamagana na Kanombe Barabarasa abandi babatwika bakoresheje indege, abadahise bapfa Interahamwe zikabatema. Ibitero byabishe byari biyobowe na ba Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Paul Bisengimana n’uwa Komini Bicumbi, Juvenal Rugambarara, bafatanyije na Komanda Mukuru wa Jandarumeri ya Rwamagana ndetse na Lt Pascal Havugarurema wabaga ari ku isonga ry’abicanyi n’Interahamwe zaturutse…
SOMA INKURUKarongi:Abakora uburaya bibumbiye hamwe baratunga agatoki ababicira umwuga
Abakora uburaya mu Karere ka Karongi bibumbuye muri Koperative “Tubusezerere twihangire umurimo Karongi” bagera kuri 755, baturuka mu Mirenge 5 igize aka Karere bashinja abagore bafite abagabo ndetse n’abagore n’abakobwa baturuka mu Mujyi wa Kigali kuza kubicira ingamba bo bihaye yo gukumira ikwirakwizwa ry’umwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Perezidante w’iyi koperative utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite, yatangaje ko bakorana n’inzego z’ubuzima, aho abamaze kwandura virusi itera SIDA bakurikiranwa bagafata imiti neza ndetse bagafata n’ingamba zo kwirinda kuyikwirakwiza bahabwa udukingirizo duhagije ndetse banigishwa uko barinda abakiriya…
SOMA INKURUIcyunamo cyashojwe hanibukwa abanyapolitiki bishwe mu 1994
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Mata 2019, Umuyobozi wa SENA, Hon. Bernard Makuza n’abandi banyacyubahiro batandukanye basoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,banashyira indabo ku mva zishyinguwemo abanyapolitiki n’abandi banyarwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero hashyinguye ibihumbi bisaga14,000 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo bitahuzaga n’ibya leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Urutonde rw’abanyapolitiki bashyiguwe ku Rwibutso rwa Rebero: Landouard…
SOMA INKURU