Padiri wari umaze imyaka 45 mu murimo,yapfuye

Padiri wari umaze igihe kinini mu murimo wo kwiha Imana Protais Safi w’imyaka 71 yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, mu gitondo nk’uko itangazo ryasohowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ribigaragaza, akaba nta burwayi buzwi yari asanzwe afite, akaba yakoraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kacyiru, Arikidiyosezi ya Kigali  . Padiri Safi Yakoreye umurimo we mu maparuwasi ya Nyamirambo na Rutongo nyuma ajya kwigisha abazaba abapadiri mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yahamaze imyaka isaga 25 yigisha ibyerekeranye n’inyigisho nyobobokamana mu by’ikenurabushyo, Gatigisimu n’ikigereki.…

SOMA INKURU

Polisi ntiyasigaye mu bikorwa byo gutanga amaraso

Igikorwa cyo gutanga amaraso angana na mililitiro 44,550 mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso, cyabaye kuwa Gatandatu, tariki 27 Mata 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi, kikaba cyarateguwe na Polisi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba cyaritabiriwe n’abapolisi basaga 100 . Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso Dr Muyombo Thomas, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi. Ati “Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu ntara no ku bigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa…

SOMA INKURU

Igenzura ku mavuriro yigenga akozeho menshi

Igenzura rimaze iminsi rikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harebwa uburyo amavuriro yigenga yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hamaze gufungwa abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu mavuriro akorera mu Ntara y’Amajyepfo bakekwaho gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe mu Mujyi wa Kigali amavuriro 15 yafunzwe by’agateganyo. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu bitaro biri ku rwego rwa Clinic n’Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana riri mu…

SOMA INKURU

Amarangamutima akomeye ya Maddy ku mubyeyi we

Umuhanzi Meddy ubusanzwe witwa Ngabo Medard Jobert  yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ataka umubyeyi we yongera kugaragaza ko amukunda byihariye. Ati “ Mama arihangana, ariyoroshya, agira urukundo, ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.” Meddy yahishuye ko uyu mubyeyi we aba ku rubuga rwa Instagram ariko yamuhishe amazina akoresha, ati “Aba kuri Instagram ariko ntabwo yambwira amazina akoresha. Ashobora kuba atekereza ko nzamuboloka, ndetse agiye kubona ibi nanditse ahite anyandikira ko yabibonye. Ndagukunda mama.” Meddy afata nyina nk’umugore…

SOMA INKURU