Ubufaransa bwashyizeho impuguke zizashyira hanze ibyabaye ibanga mu myaka 25

Nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’impuguke umunani ubu kagiye gucukumbura mu bubiko bw’inyandiko gasesengura uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri zo harimo inyandiko z’ubutasi, iza gisirikare, izo mu biro bya perezida n’izo muri ambasade. François Hollande wahoze ari Perezida w’Ubufaransa we yari yavuze ko izo nyandiko zari gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015. Ariko nyuma yaho ho imyaka ibiri ubwo umushakashatsi yasabaga uruhushya rwo kuzibona, inama y’itegekonshinga y’Ubufaransa yategetse ko ziguma kugirwa ibanga. Nk’ uko BBC yabitangaje…

SOMA INKURU

Icyo komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba abanyarwanda

Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, nibwo abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 25 ibaye, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ikaba yabibukije  ko muri iki gihe barushaho kurangwa no gushyira hamwe, baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yashyizeho umukono ejo hashize kuya 6 Mata 2019, rigira riti “NURC irashishikariza abanyarwanda bose kurushaho kurangwa no gushyira hamwe mu kwibuka, haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.” Rikomeza rishishikariza abanyarwanda Kurwanya…

SOMA INKURU