Kwiga ibijyanye n’imirire bakabura akazi babibonamo ingaruka zikomeye

Imibare yo mu mwaka wa 2015 yerekanye ko mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, ariko nubwo bimeze gutya abize ibijyanye n’imirire muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Gatolika iherereye i Save mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nubwo bahisemo kwiga iri shami kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi muri sosiyete nyarwanda,  nta myanya y’akazi ijyanye n’ibyo bize ishyirwaho kugira ngo  batange umusanzu wabo mu kurwanya no kwirinda ikibazo cy’igwingira ryibasira abana. Kuri bo bemeza ko kuba ikibazo cy’imirire n’igwingira kidacika mu Rwanda,…

SOMA INKURU

Uruhande rw’u Rwanda ku madosiye ya ICTR rwimwe na Loni

U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda, ariko Umuryango w’Abibumbye ntiwabyumva ahubwo ufata icyemezo cyo kubaka ububiko bwayo i Arusha muri Tanzania. Aya madosiye akubiyemo amakuru avuga ku banyarwanda baburanishijwe n’uru rukiko kuva rwashingwa mu mwaka w’1994 ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius ari mu Rwanda, aho yanabonanye n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Ubutabera  akaba n’Intumwa Nkuru ya…

SOMA INKURU