Ibibazo by’ibihugu byombi ntibyakemurwa n’ibiganiro –Perezida Kagame


Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo “Africa CEO Forum” cyabaye ejo kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, ubwo Perezida Kagame yabazwaga n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Africa Report Magazine, Patrick Smith umuti w’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigeze ku rwego bidashobora gukemurwa n’ibiganiro, anashimangira ko abatekereza kumukura ku butegetsi kugira ngo bamusimbuze uwo bashaka bibeshya.

Perezida kagame yabishimangiye agira ati “Niba utekereza ko udakunda Perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda, iyo ni politiki mbi. Ni kimwe mu bimenyetso by’ibyo tugomba kwitaho. Nabivuze ku mugaragaro ko ntacyo bintwaye kuba wankunda cyangwa utankunda, Perezida Kagame ari hano nka Perezida w’u Rwanda. Ni iby’abanyarwanda niba bamushaka bazamugumana niba batamushaka bazamukuraho. Nabwiye izi nshuti zacu ko bikomeye cyangwa bitanashoboka gutekereza ko udakunda Kagame bityo uzamuhindura ugashyiraho undi ushaka, ntibishoboka ariko abantu ntibashaka kubyumva”.

Perezida Kagame yatangaje ko umuti w’ibi bibazo ari ugukomeza kubivuga, bikazagera aho ibihugu byombi bibona ko igisigaye ari ukongera bigakorana.

Ku ruhande rwa Perezida Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa we yatangaje ko  ikibazo cy’u Rwanda na Uganda yakiganiriyeho n’abakuru b’ibihugu byombi, ndetse igihugu cye kiteguye ubufasha igihe cyose hagira ikibazo gikomeye kiba.

Ati “Icyo nababwira nuko bose twavuganye kandi ndabyumva ko ari ibihe bikomeye ariko twizeye ko bitazagera habi cyane . Congo irahari hagize ikibazo kiba twiteguye gufasha kuko icyo twifuza ni ukubaka ibiraro biduhuza aho kubaka inkuta zidutandukanya”.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.