Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo i Kigali “Africa CEO Forum” cyabaye ejo hashize kuwa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019, cyahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yabajijwe ingamba bafitiye iyo mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu Karere, Tshisekedi yasubije ko imyinshi muri iyo mitwe nta ntego ifite ahubwo ari abacuruzi ba magendu bari aho gusa.
Yagize ati “Si imitwe ihamye ifite ingengabitekerezo cyangwa icyo irwanira. Navuga ko ari abantu bari mu bucuruzi. Ni abacuruzi babikora mu buryo bubi, ni ba magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere”.
Perezida Tshisekedi yatangaje ko ibihugu byose birebwa n’iki kibazo bigomba gufatanya abarwanyi b’iyo mitwe bagasubizwa mu buzima busanzwe kandi bagafashwa kugira ngo badakomeza gutekereza gusubira mu mashyamba mu bikorwa bibi.
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch utangaza ko mu burasirazuba bwa Congo mu ntara za Kivu zombi hakorera imitwe isaga 140. Uwo muryango uvuga ko mu mwaka wa 2018, iyo mitwe yishe abaturage basaga 800, abagera ku 1400 bagashimutwa cyangwa bagacibwa ingurane ngo barekurwe.
NIYONZIMA Theogene