Uko abafite VIH SIDA bakurikiranwa muri Karongi

Ejo hashize kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, mu masaha y’igicamunsi, nibwo abanyamakuru bishyeze hamwe barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, hagamijwe kureba no kumenya ingamba Akarere ka Karongi gafite mu kurwanya SIDA. Aba banyamakuru bakaba baratangarijwe ko kuva mu mwaka wa 2004 mu bitaro bya Kibuye aribwo hatangijwe serivise zo kurwanya SIDA ndetse no kuyipima by’umwihariko bakurikirana umunsi ku wundi abafite virusi itera SIDA bagannye iyi serivisi, hakaba haremejwe ko byatanze umusaruro ufatika. Dusabimana Innocent umuyobozi wa serivisi yo kurwanya…

SOMA INKURU

Ibibazo by’ibihugu byombi ntibyakemurwa n’ibiganiro –Perezida Kagame

Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo “Africa CEO Forum” cyabaye ejo kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, ubwo Perezida Kagame yabazwaga n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Africa Report Magazine, Patrick Smith umuti w’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigeze ku rwego bidashobora gukemurwa n’ibiganiro, anashimangira ko abatekereza kumukura ku butegetsi kugira ngo bamusimbuze uwo bashaka bibeshya. Perezida kagame yabishimangiye agira ati “Niba utekereza ko udakunda Perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda, iyo…

SOMA INKURU

Imitwe iteza umutekano muke ni abacuruza magendu -Perezida Tshisekedi

Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo i Kigali “Africa CEO Forum” cyabaye ejo hashize kuwa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019, cyahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yabajijwe ingamba bafitiye iyo mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu Karere, Tshisekedi yasubije ko imyinshi muri iyo mitwe nta ntego ifite ahubwo ari abacuruzi ba magendu bari aho gusa. Yagize ati “Si imitwe ihamye ifite ingengabitekerezo cyangwa icyo irwanira. Navuga ko ari abantu bari mu bucuruzi. Ni abacuruzi babikora mu buryo bubi, ni ba magendu mu bucukuzi…

SOMA INKURU