Nyuma y’imyaka 4 abuze umuvandimwe we agahinda ni kose

Umuhanzi AK 47 wakomokaga mu muryango w’abanyamuziki bazwi muri Uganda harimo Chameleone, Weasel na Pallaso, akaba yarakoraga injyana ya Afrobeat na Dancehal,   yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2015, aho yari afite imyaka 25 y’amavuko apfa urupfu rutunguranye, aho urupfu rwe rwavuzweho byinshi, Ejo hashize tariki 17 Werurwe 2019, uyu Pallaso yagaragaye yasuye imva y’aho bashyinguye murumuna we Nyakwigendera AK 47, agahinda ari kose. Pallaso yatangaje ko nubwo murumuna we atagihari adateze kwibagirana, ko kandi bakimuzirikana, ati “Ushobora kuba uri kure ariko ntabwo wibagiranye. Abafana bawe baracyagukunda cyane, bavuga ko iyo…

SOMA INKURU

Impanuka ya Gari ya Moshi muri Congo Kinshasa yahitanye abatari bake

Ejo hashize ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2018, nibwo Gari ya moshi yakoze impanuka mu ntara ka Kasai, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,  aho iyi gari ya moshi yibirinduye iragwa abarenga 24 bahita bahasiga ubuzima biganjemo abana bato, abagera kuri 31 bakaba bakomeretse. Polisi yo muri kariya  gace gari ya moshi yakoreyemo impanuka, yatangaje ko ibyumba bitandukanye byayo byaguye mu ruzi birimo abantu, hakaba hari gukorwa akazi ko kubishakisha, bityo ngo n’umubare w’abasize ubuzima muri iyo mpanuka ushobora kwiyongera. Amakuru dukesha  BBC yatangaje ko nyinshi muri gari…

SOMA INKURU

Imibiri y’abishwe muri Jenoside bakuwe mu byobo rusange igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yamenyesheje abaturage bose, cyane cyane abafite ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeka ko baguye mu gace ka Kabuga mu Mirenge ya Rusororo na Masaka, mu Karere ka Kicukiro, ko imibiri y’izo nzirakarengane yakuwe muri iyo mirenge, izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki ya 29 Werurwe 2019, guhera saa satu za mu gitondo, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro”. Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma y’aho mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa  Gashyantare aribwo imibiri igera ku 35, 756 y’abazize Jenoside…

SOMA INKURU

Abantu 2 bapfuye muri Uganda abandi 100 bararembye

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu gace ka Karamoja, Abantu babiri bamaze gupfa , abarenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma bahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi “PAM” imaze imyaka igera kuri 50 itanga ibyo kurya muri kano gace. Umugore witwa Chemkany Stiango w’imyaka 50 ukomoka mu gace kitwa Amudat yapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Uyu  Nyakwigendera yapfuye yari afite abana batanu nabo bari mu bantu 50 bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Karita III. Undi muntu wo mu gace kitwa Napak nawe yapfuye ku munsi…

SOMA INKURU