Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yamenyesheje abaturage bose, cyane cyane abafite ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeka ko baguye mu gace ka Kabuga mu Mirenge ya Rusororo na Masaka, mu Karere ka Kicukiro, ko imibiri y’izo nzirakarengane yakuwe muri iyo mirenge, izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki ya 29 Werurwe 2019, guhera saa satu za mu gitondo, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro”.
Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma y’aho mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gashyantare aribwo imibiri igera ku 35, 756 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yavanywe ku biro by’Akagali ka Kabuga I mu Murenge wa Rusororo aho yari yarakusanyirijwe ivanywe mu byobo rusange mu mirenge ya Rusororo na Masaka, ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mbere yo gushyingurwa mu cyubahiro.
Iyi mibiri yabonetse ahantu hanyuranye aho mu Murenge wa Masaka habonetse imibiri 24 393 naho muri Rusororo haboneka imibiri 11 363, akaba ariyo igiye gushyingurwa mu cyubahiro.
NIYONZIMA Theogene