Pasiteri wo mu itorero rya ADEPR wari utuye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke witwa Twagiramungu Ezechiel, yiyahuye bikekwa ko yakoresheje umuti wica uburondwe. Amakuru aturuka mu Murenge wa Ruli avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Gatatu agapfa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019. Abatuye muri aka gace bavuga ko intandaro yo kwiyahura ari uko Pasiteri Twagiramungu yari afite umwenda w’asaga miliyoni 35Frw yananiwe kwishyura ikigo gicukura amabuye y’agaciro muri uyu Murenge wa Ruli. Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana…
SOMA INKURUDay: March 15, 2019
Mu mwaka wa 2018 umusaruro mbumbe warazamutse
Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”, Yusufu Murangwa, kuri uyu wa Gatanu, yatangaje imibare y’ umusaruro mbumbe w’igihugu wo mu mwaka wa 2018, aho umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%, ibi byatumye uva kuri miliyari 7,597 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 8189. Umuyobozi wa NISR yashimangiye aho abona izamuka ry’umusaruro rikomoka, ati “izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8%…
SOMA INKURUNyuma yo gutwara ubuzima bw’abatari bake Boeing 737-8 Max na 737-9 Max zahagaritswe mu Rwanda
U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abagera ku 157. Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu gihe kitageze ku mezi atanu, ubu bwoko bw’indege bumaze kugaragara mu mpanuka ebyiri zikomeye zahitanye ubuzima bw’abari bazirimo, impanuka iherutse ni iya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru gishize igahitana…
SOMA INKURU