Perezida Kagame yitabiriye inama muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama ya “YPO EDGE” imara iminsi ibiri igamije guha amahirwe, ubufasha ndetse no gutera ishyaka abayobozi bato ryo kongera kuvumbura ibishya ku giti cyabo ndetse no mu byo bakoramo, iyi nama ikaba irikubera i Cape Town muri Afurika y’Epfo,. Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kwakira amatsinda y’abagize Young Presidents’ Organization YPO,   i Kigali ndetse akitabira ibikorwa by’uyu muryango aho biba byateguwe hirya no hino ku Isi. Mu mwaka wa 2003, Young Presidents’ Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa…

SOMA INKURU

Ndayisenga Vice Moyer wa Nyarugenge yaraye afashwe

  Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney yaraye atawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kimihurura. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yashimangiye ko yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho kwigwizaho umutungo ati “Aracyekwaho ibyaha bijyanye no kwigwizaho umutungo. Yaraye afashwe ku mugoroba”. Ndayisenga  Jean Marie Vianney yabaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza kuva mu mwaka wa 2014, akaba abaye umuyobozi wa mbere wo muri nyobozi y’Akarere  uhuye n’ikibazo kibangamira…

SOMA INKURU