Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga ubuzima bw’umwana hamwe n’abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 bahuriye hamwe biga ku kibazo cy’abana bapfa batarengeje ukwezi bavutse, hanyuma higirwa hamwe uburyo impfu zabo zagabanuka. Dr Musime umuganga w’abana mu bitaro by’Umwami Fayisali, we yabwiye itangazamakuru ko impfu z’impinja arizo nyinshi kurusha izindi aho yagaragaje ko indwara zikunze gutwara ubuzima bw’abana bakivuka ari ukubura umwuka bakivuka, umusonga, impiswi. Dr Musime yanashimangiye ko n’ababyeyi babigiramo uburangare kuko iyo babonye ibimenyetso by’uburwayi batihutira kujyana umwana kwa muganga,…
SOMA INKURUMonth: March 2019
Teta yahishuye umukunzi we
Teta umwe mu bakobwa bazwi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro harimo ibitaramo bitandukanye yateguraga, muri iyi minsi aravugwaho kuba ari mu rukundo na Weasel wahoze aririmbana na nyakwigendera Radio, kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala. Ibi bikaba byashimangiwe n’ubutumwa Teta yashyize kuri Instagram ye bugira buti “bantu banjye b’i Kigali mwiteguye umugabo wanjye. Iwacu baragufata neza ndabizeye 100%”. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, Weasel azataramira i Kigali muri Seka Festa, mbere y’uko uyu musore ahaguruka Teta akaba yasabye…
SOMA INKURUGS Jenda yatewe n’abataramenyekana batema abakozi bahasanze
Ejo kuwa 28 Werurwe 2019 mu masaha ya ninjoro abantu bataramenyekana bitwajwe imihoro n’udufuni, bateye ku ishuri rya GS Jenda, riherereye mu Karere ka Nyabihu, batema umuzamu uharinda n’abatetsi babiri. Abatemwe bajyanywe mu ivuriro rya Jenda, naho umwe mu bakekwa yamaze gufatwa mu gihe abandi bagishakishwa, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette. Yagize ati “Bateye ari abantu batandatu bitwaje imihoro n’udufuni, umuzamu arabarwanya baramutemagura bikabije, umutetsi aza atabaye nawe bamutemagura mu maso. Mugenzi we uteka nawe aje baramukubita gusa we abasha gucika ariruka”. Kampire avuga ko abatemwe…
SOMA INKURUBugesera: Abemerewe umuti ukomotanyije ugabanya virus byihuse barawishimiye
Bimwe mu byiciro by’abafite virusi itera Sida batangiye gufata umuti witwa Dolutegravir bwa mbere mu kigo Nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, barahamya ko uyu muti mushya bahabwa wabafashije kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Ubwo abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Nyamata, basobanuriwe uburyo umuti mushya ugabanya virusi itera SIDA ukora n’akamaro ufitiye abatangiye kuwukoresha mu gihe cy’amezi 8 uyu muti umaze utangiye gukoreshwa. Bamwe mu bafite virusi itera SIDA babwiye itangazamakuru ko gukoresha umuti byatumye bongererwa imbaraga kandi bakavuga ko iyo bawunyoye badacika intege.…
SOMA INKURUUko abafite VIH SIDA bakurikiranwa muri Karongi
Ejo hashize kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, mu masaha y’igicamunsi, nibwo abanyamakuru bishyeze hamwe barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, hagamijwe kureba no kumenya ingamba Akarere ka Karongi gafite mu kurwanya SIDA. Aba banyamakuru bakaba baratangarijwe ko kuva mu mwaka wa 2004 mu bitaro bya Kibuye aribwo hatangijwe serivise zo kurwanya SIDA ndetse no kuyipima by’umwihariko bakurikirana umunsi ku wundi abafite virusi itera SIDA bagannye iyi serivisi, hakaba haremejwe ko byatanze umusaruro ufatika. Dusabimana Innocent umuyobozi wa serivisi yo kurwanya…
SOMA INKURUIbibazo by’ibihugu byombi ntibyakemurwa n’ibiganiro –Perezida Kagame
Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo “Africa CEO Forum” cyabaye ejo kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, ubwo Perezida Kagame yabazwaga n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Africa Report Magazine, Patrick Smith umuti w’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo ibihugu byombi bifitanye bigeze ku rwego bidashobora gukemurwa n’ibiganiro, anashimangira ko abatekereza kumukura ku butegetsi kugira ngo bamusimbuze uwo bashaka bibeshya. Perezida kagame yabishimangiye agira ati “Niba utekereza ko udakunda Perezida Kagame kuko utekereza ko ibigomba kuba mu Rwanda bishingira ku bushake bwawe kandi utari umunyarwanda, iyo…
SOMA INKURUImitwe iteza umutekano muke ni abacuruza magendu -Perezida Tshisekedi
Mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo i Kigali “Africa CEO Forum” cyabaye ejo hashize kuwa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019, cyahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yabajijwe ingamba bafitiye iyo mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu Karere, Tshisekedi yasubije ko imyinshi muri iyo mitwe nta ntego ifite ahubwo ari abacuruzi ba magendu bari aho gusa. Yagize ati “Si imitwe ihamye ifite ingengabitekerezo cyangwa icyo irwanira. Navuga ko ari abantu bari mu bucuruzi. Ni abacuruzi babikora mu buryo bubi, ni ba magendu mu bucukuzi…
SOMA INKURUPerezida Tshisekedi mu Rwanda
Mu masaha ya nijoro, nibwo perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda yakirwa i Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera, Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ibudukikije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba Perezida Tshisekedi yageze mu Rwanda nyuma yo gusura Kenya na Uganda mu cyumweru gishize. Perezida Félix Tshisekedi wa RDC hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, uwa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2019. Iyi nama…
SOMA INKURUUmubano w’u Rwanda na Qatar ukomeje gushimangirwa
Kuva kuri uyu wa Kane Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, kuri uyu wa Gatanu akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, cyibanze ku kureba intambwe umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ugezeho n’icyakorwa ngo utere imbere, ndetse banaganira ku bibazo byo muri Afurika muri rusange. Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko ejo hashize habaye ibiganiro bijyanye n’ishoramari, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ibijyanye n’indege, kuhira…
SOMA INKURUMuri Kamonyi kwipimisha igituntu byatanze umusaruro
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu wabereye mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yatangaje ko mu myaka itanu, abagera ku 9734 aribo bipimishije indwara y’igituntu, muri bo 222 basanzwe baramaze kurwara igituntu igisanzwe naho abandi 2 bari barwaye igituntu cy’igikatu. Muri abo bakisuzumishije, Kayitesi yavuze ko 36.3% bangana na 4124 bakisuzumishije bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima barimo 83 bagisanganye ariko ko bose bavuwe bagakira. Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu muri…
SOMA INKURU