Umukinnyi Serge Aurier akomeje kurangwa n’rugomo

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United kubera gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku.   Mu ijoro ryabanjirije uyu mukino Tottenham yatsinzwemo na Manchester United igitego 1-0, Aurier yahohoteye umugore we nyuma yo gushwana byatumye polisi imuta muri yombi ijya kumuhata ibibazo. Uyu mugabo w’imyaka 26 yamaze amasaha menshi afunzwe bituma atagaragara kuri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Wembley. Aurier yahakanye ko atakubise uyu mugore we bafitanye umwana w’umukobwa, birangira arekuwe ndetse ahanagurwaho ibi byaha nkuko polisi yabitangaje.…

SOMA INKURU

Abamamaza ibikorwa byabo by’ubuvuzi bashyiriweho itegeko rishya

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko ubusanzwe kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe, ariko byari bisigaye bikorwa ndetse bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.” Yakomeje avuga ko nubwo hasanzweho amabwiriza abibuza, hagiye gushyirwaho amashya abuza umuntu wese kubikora atabiherewe uburenganzira. Ati “Nta muntu wemerewe kujya gutanga ikiganiro adahagarariye urwego ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima yabitangiye uburenganzira bwanditse. Ni ukuvuga ngo umujyanama w’ubuzima ashobora kujya kuri Radio…

SOMA INKURU

Ku nshuro ya mbere Diamond yerekanye umukunzi we mu muryango

Umwaka ushize wa  2018 wasize Diamond mu byishimo byo kugira umukunzi mushya, nyuma y’aho muri Gashyantare uriya mwaka yari yatawe na Zari Hassan babyaranye abana babiri, kuri ubu akaba ari kumwe umunya Kenya Tanasha Donna Oketch, akaba akora umwuga w’itangazamakuru, uyu mukobwa akaba akunzwe cyane n’ umuhanzi Diamond Platnumz, kuburyo ari inshuro ya mbere yerekanye umukunzi we mu muryango we, akaba yibikoreye uyu mukobwa Tanasha Donna Oketch, kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2018. Uyu mukobwa watwaye Diamond uruhu n’uruhande agera n’aho yiyemeza kumugira umugore,  ibyo guheheta akabishyira ku…

SOMA INKURU

Congo Kinshasa yongeye gusabwa na SADC kongera kubarura amajwi

Reuters yatangaje ko umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wagiriye inama Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu. Ibyavuye mu matora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018 bigaragaza ko Felix Tshisekedi utavuga rumwe na Leta ari we watsinze, icyakora Martin Fayulu na we utavuga rumwe na Leta yanze ibyavuyemo. Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kandi bihabanye n’ibyabonywe n’indorerezi za Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu. Fayulu avuga ko Tshisekedi na Kabila bumvikanye kugira ngo bamwibe amajwi. Reuters yavuze ko…

SOMA INKURU

Umukinnyi Mukunzi Yannick agiye kwerekeza mu mahanga

Ku munsi w’ejo tariki 13 Mutarama 2019 nyuma y’umukino w’umunsi wa 14 ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kirehe FC, Umukinnyi wayo Yannick Mukunzi yaboneyeho umwanya wo gusezera abakunzi b’iyi kipe ya Rayon Sports,   akaba agiye kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma yo kunyagira Kirehe FC ibitego 3-0, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yasezeye abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo “Warakoze Rayon Sports”,mbere yo kujya muri Sweden kuwa 23 Mutarama 2019. Umutoza wa Rayon…

SOMA INKURU

Perezida Obiang Nguema abimburiye abandi gusura u Rwanda mu mwaka wa 2019

Perezida wa repubulika Paul Kagame arakira Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, ubimburiye abandi ba perezida bazasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere taliki ya 14 mutarama 2019 aribwo Perezida Kagame yakira muri Village Urugwiro uyu mukuru w’igihugu cya Guinea Equatoriale. Obiang Nguema yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2016 yitabiriye inama ya AU ndetse no muri 2014 yari yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014 mu ruzinduko rw’akazi rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’imikoranire irimo ubufatanye mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara…

SOMA INKURU

Haribazwa icyamuteye gushaka kwihekura yari yarabuze urubyaro

Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru ku bitaro bya Kabgayi, biteza urujijo ndetse no kwibaza niba nta burwayi bubyihishe inyuma, kuko  yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro. Ibi uyu mugore akaba yarabikoze nk’uko byavuzwe hejuru yaramaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro, nyuma Uwamahoro yaje kugira amahirwe yo gutwita ndetse anabyara umwana ushyitse kandi muzima w’umukobwa, ariko icyo yakoze yahisemo kumuta mu musarani Uyu mugore wari urwajwe na…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutangaza ugiye kuyobora Congo Kinshasa, u Bufaransa bwagaragaje impungenge

Komisiyo y’amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, nibwo yatangaje ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 30 Ukuboza umwaka ushize wa 2018, byari bitegerejwe na benshi, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bwa Joseph Kabila, Félix Antoine Tshisekedi niwe wegukanye intsinzi. Muri 97 % y’amajwi amaze kubarurwa, Tshisekedi ni we waje imbere n’amajwi 38.57 %, akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34.83 %, naho Emmanuel Ramazani Shadary yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23.84 % . RFI yatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwifashisha Drones mu kurwanya malaliya

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n’amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by’amazi n’ahandi ishobora kwihisha. Ubusanzwe Drones zimenyerewe mu bikorwa bya gisirikare, gufata amafoto n’ibindi bifitanye isano nayo ariko u Rwanda rumaze igihe ruzikoresha mu buvuzi nko kugeza amaraso ku bitaro. Gutera imiti yica imibu hifashishijwe Drones, Guverinoma izabikora ku bufatanye na Sosiyete Nyarwanda ikoresha ikoranabuhanga rya Drones yitwa Charis Unmanned Aerial Solutions. Drones zizifashishwa mu gutera imiti yica imibu itera Malaria, zifite ubushobozi…

SOMA INKURU