Abamamaza ibikorwa byabo by’ubuvuzi bashyiriweho itegeko rishya


Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko ubusanzwe kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe, ariko byari bisigaye bikorwa ndetse bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga amabwiriza mashya y’abamamaza ibikorwa byabo by’ubuzima

Yakomeje avuga ko nubwo hasanzweho amabwiriza abibuza, hagiye gushyirwaho amashya abuza umuntu wese kubikora atabiherewe uburenganzira.

Ati “Nta muntu wemerewe kujya gutanga ikiganiro adahagarariye urwego ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima yabitangiye uburenganzira bwanditse. Ni ukuvuga ngo umujyanama w’ubuzima ashobora kujya kuri Radio y’abaturage agatanga ikiganiro cyangwa abandi bakozi ba Minisiteri bazwi.”

Ingingo ya 3 y’aya mabwiriza agiye gusohoka ivuga ko “Umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda, akoresheje indangururamajwi n’imbuga nkoranyambaga.”

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko itangazamakuru ribujijwe gutangaza ibikorwa ibyo kwamamaza imiti n’ubuvuzi keretse igihe ushaka izo serivisi agaragaje icyangombwa cyanditse cya Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano, kibimwemerera.

Ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko abamamaza ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bishyura amafaranga menshi ibitangazamakuru.

Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Paxpress, Twizeyimana Albert Baudouin yavuze ko abamamaza ibikorwa by’imiti n’ubuvuzi batanga amafaranga menshi bityo hakwiye kurebwa icyakorwa kugira ngo haboneke ubundi buryo ibitangazamakuru bizajya byinjizamo amafaranga.

Yagize ati “Njye ndabihuza n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru n’ubucuruzi rigomba gukora, abo bose bazaga kwamamaza batuzaniye amafaranga. Sinavuga ko nk’igitangazamakuru kizavuga ngo ntidukeneye ibintu byanyu kuko Minisante yabibujije.”

“Gutekereza ku buzima bw’Abanyarwanda ni ngombwa ariko n’itangazamakuru rigakomeza gukora. Ese Minisante cyangwa leta nta buryo mwategura uburyo bw’ibiganiro bigaragaza nk’urugero inyatsi itabaho itanavurwa? Ariko icyo kiganiro kikishyurwa na Minisante?”

Minisitri Dr. Gashumba yavuze ko biteguye gukorana na buri wese utanga ubutumwa bufitiye akamaro abanyarwanda.

 

TUYISHIME   Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.