Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha bikomeje kuvugwaho byinshi


Hashize iminsi amakuru y’uko  Diamond Platnumz afite umukunzi mushya w’Umunya-Kenya witwa Tanasha Dona, ndetse yaranatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho, ariko ubwo yaganiraga  na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yabaye yigije inyuma itariki y’ubukwe kubera ko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abandi bantu benshi.

Nyuma yo guhindura itariki y’ubukwe urukundo rw’aba bombi ruravugwaho byinshi

Ati “Ubukwe bwanjye bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019, ariko twabwigije inyuma. Hari abantu benshi bagomba kubwitabira. Ndateganya ko na Rick Ross azaba ari mu bantu bafite amazina akomeye bazabwitabira”.

Umwaka ushize nibwo Diamond na Tanasha ukorera radiyo yo muri Kenya yitwa NRG, batunguye benshi bavuga ko bakundana. Hari abatangiye gukemanga uyu mubano bemeza ko washibutse mu masezerano y’imikoramire ku bitaramo byo muri Kenya iyi radiyo yari ifitanye na Wasafi ndetse bagashimangira ko ibyawo byarangiranye na yo.

Urukundo rwa Diamond n’umukunzi we bikomeje kuvugwaho byinshi

Mu gihe cy’ukwezi n’imisago inkuru zitandukanye zimaze iminsi zandikwa ku rukundo rwa Diamond na Tanasha, ariko mu minsi ishize uyu mukobwa yavuze ko ahagaritse ibyo gushyira umubano we n’umukunzi ku karubanda anasiba amafoto bombi bari bahuriyemo.

Hashize iminsi bongeye gukwirakwiza amafoto bishimanye nyuma y’ibitaramo bya Wasafi Festival i Embu, Mombasa na Nairobi muri Kenya bashaka gukomeza kwemeza abantu ko iby’urukundo rwabo ari ukuri.

 

IHIRWE  Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.